RUHAGOYACU.com

Juventus isezereye AS Monaco, igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Juventus de Turin yo mu gihugu cy’u Butaliyani, ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Chmpions League y’uyu mwaka, ni nyuma yo gusezerera AS Monaco yo mu Bufaransa, iyitsinze ibitego 2-1, 4-1 mu mikino yombi.

Mu gihe umukino ubanza wari wabereye mu Bufaransa, AS Monaco yari yatsindiwe iwayo ibitego 2-0, Kuri uyu wa Kabiri, yaje no gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 33 w’umukino, ku mupira wazamukanwe na Claudio Marchisio wari wasimbuye Sami Khedira ku munota wa 10, awutanga kwa Paulo Dybala wakinannye na Dani Alvez watanze umupira wanyuma kuri Mario Mandzukic atsinda n’umutwe, hari nyuma y’uko umunyezamu Subasic yari agerageje gukuramo umupira wa mbere.


Mario Mandzukic ahoberwa n'abafanaMario Mandzukic ahoberwa n’abafana

Igice cya mbere kigiye kurangira ngo amakipe yombi ajye mu karuhuko, Dani Alvez yafashije Juventus kwizera gukina umukino wa nyuma bidasubirwaho, atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye.

Alvez yagize uruhare muri buri gitego cyatsinzwe AS Monaco, atsinda 1, atanga assists 3Alvez yagize uruhare muri buri gitego cyatsinzwe AS Monaco, atsinda 1, atanga assists 3

Igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa AS Monaco, hari ku munota wa 69, ubwo Kylian Mbappe Lottin yatsindaga impozamarira ku mupira wari uvuye kuri Joao Moutihno. Umukino warangiye ari ibi bitego 2-1, bituma Juventus igera ku mukino wa nyuma, itsinze Monaco 4-1 mu mikino yombi.

Mbappe w'imyaka 19 yakoze ibyananiye MSN ya Barcelone, atsinda igitego mu izamu rya BuffonMbappe w’imyaka 19 yakoze ibyananiye MSN ya Barcelone, atsinda igitego mu izamu rya Buffon

Undi mukino wa 1/2 uraba kuri uyu wa Gatatu, aho Atletico Madrid iraza kwakira Real Madrid kuri Estadio Vicente Calderon. Umukino ubanza warangiye Real Madrid itsinze 3-0 bya Cristiano Ronaldo.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2017, uzaba tariki ya 3 z’ukwezi gutaha kwa gatandatu, i Cardiff kuri Millennium Stadium.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. buffon

    Kuya 10-05-2017 saa 11:15'

    Courage kuri buffon.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru