RUHAGOYACU.com

Man Utd yatakaje Pogba, Lyon na Ajax mu makipe 8 yageze muri 1/4 cya Europa League

Igitego rukumbi cyatinzwe na Juan Mata mu gice cya kabiri cy’umukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye i Old Trafford cyafashije ikipe ya Manchester United gusezerera FC Rostov ku bitego 2-1.

Ni umukino wo kwishyura wa Europa League, nyuma yaho amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye mu Burusiya ku wa Kane ushize.

Manchester United yihariye igice cya mbere cy’umukino, ibona uburyo butandukanye burimo imipira ibiri ya Zlatan Ibrahimovic yagaruwe n’izamu ndetse n’uburyo Henrik Mikhitaryan butagize icyo butanga.

Miha Mevlja yafasshije Rostov kugarira neza mu gice cya mbereMiha Mevlja yafasshije Rostov kugarira neza mu gice cya mbere

Nyuma yo gukora impinduka zitandukanye, havamo Paul Pogba wavunitse agasimburwa na Maroune Fellaini, United yakomeje gusatira,ariko n’ikipe ya Rostov inyuzamo ikayotsa igitutu, byaje no kuvamo ubury butatu bwiza babonye, ariko umuzamu Sergio Romero ababera ibamba.

Pogba yavunitse...Pogba yavunitse...
Asimburwa na FellainiAsimburwa na Fellaini

Ku munota wa 70, Mata yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino, kigahesha United gukomeza mu gihe mu minota y’inyongera, Rostov yabonye ubundi buryo bubiri bwiza bwari kuyihesha gusubiza umukino i bubisi, ariko umutwe wa Sardar Azmoun na coup-franc ya Christian Noboa, imipira yombi umuzamu Romero ayikuramo.

Mata yatsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino, kigahesha United gukomezaMata yatsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino, kigahesha United gukomeza


Uko imikino ya 1/8 yarangiye n’amakipe yakomeje:

  • Besiktas 4 - 1 Olympiacos (agg 5-2)
  • FC Krasnodar 0 - 2 Celta Vigo (agg 1-4)
  • Genk 1 - 1 Gent (agg 6-3)
  • Ajax 2 - 0 FC Koebenhavn (agg 3-2)
  • Anderlecht 1 - 0 APOEL Nicosia (agg 2-0)
  • Borussia Moenchengladbach 2 - 2 Schalke 04* (agg 3-3)
  • Manchester United 1 - 0 FC Rostov (agg 2-1)
  • Roma 2 - 1 Lyon (agg 4-5)

Tombola ya 1/4 iraba kuri uyu wa Gatanu i Nylon, guhera saa Saba ubwo haraza kuba n’iya UEFA Champions League.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ismaer

    Kuya 8-08-2017 saa 23:52'

    mwabwiye uko madiride na m,un


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru