RUHAGOYACU.com

Manchester United izerekeza muri Espagne muri ½ cya Europa League

Ikipe ya Manchester United ihagarariye Abongereza mu mikino yose yo ku mugabane w’Uburayi, itomboye Celta Vigo mu mukino wa ½ cya UEFA Europa League.

Iyi kipe yaraye isezereye Anderlecht yo mu Bubirigi bigoranye, izerekeza ku kibuga cya Celta Vigo tariki ya 4 Gicurasi aho umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri Old Trafford nyuma y’icyumweru hazaba ari tariki ya 11 uko kwezi.

Marcus Rashdord yaraye afashije Man United gusezerera AnderlechtMarcus Rashdord yaraye afashije Man United gusezerera Anderlecht

Iyi ni inshuro ya mbere ikipe ya Man United izaba ikina n’iyi kipe ya Celta Vigo gusa ikaba izajya gukina uyu mukino ihabwa amahirwe aho umutoza Mourinho yatangaje ko byaba byiza bakinnye umukino wanyuma wa Europa League.

Mourinho yagize ati: “Turamutse tugeze ku mukino wanyuma twaba turangije neza umwaka wacu wa shampiyona”.

Wari umwaka ukomeye , urimo imikino myinshi aho twarimo tugerageza no kubaka ikipe bundi bushya ngo duhindure n’imyimvire. Nituramuka tugeze ku mukino wanyuma bizaba ari byiza cyane”.

Jose Mourinho akaba akomeje gushakisha gutwara iki gikombe nk’inzira ya hafi yo kwerekeza muri Champions League y’umwaka utaha. Ibi akaba agomba kubigeraho asezereye iyi Celta Vigo ya Iago Aspas na Giusseppe Rossi wigeze gukinira Man United, mbere yo gutekereza kuzakina n’ikipe izarokoka mu wundi mukino uzahuza Lyon na Ajax.

Jose Mourinho asanga intego ari ugukina umukino wanyumaJose Mourinho asanga intego ari ugukina umukino wanyuma

Umukino wanyuma uzabera i Stockholm muri Sweden kuri stade ya Friends Arena hazaba ari tariki ya 24 Gicurasi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru