RUHAGOYACU.com

Manchester United ntiyahiriwe n’urugendo, PSG ikorwa mu jisho maze ihita irenza urunganda

Manchester United ntiyahiriwe n’urugendo nyuma y’aho iyoboye umukino hafi ya wose ariko ku munota ubanziriza uwa nyuma FC Basel ihita iyitsinda igitego, mu gihe PSG ya Neymar yo yinjijwe igitego ku munota wa mbere igahita irya karungu maze igatsinda 7.

Manchester United yari mu Busuwisi aho yari yagiye gukina na FC Basel mu mukino wayo wa 5 mu itsinda A. Ku mpapuro benshi bemezaga ko Amashitani atukura afite intsinzi, ariko burya ngo umupira w’amaguru ugira ukuri kwawo.

Igitego cya FC Basel cyatsinzwe na Michael Lang Igitego cya FC Basel cyatsinzwe na Michael Lang

Manchester United yayoboye umukino, irusha cyane FC Basel, ishakisha igitego mu buryo bwinshi yabonye, ariko kirabura. Gusa ngo hamwe iyo byanze akenshi ahandi biremra, icyo gitego Man Utd yari yabuze, cyaje kwinjira mu izamu ryayo ku munota 89 gitsinzwe na Michael Lang, umukino urangira FC Basel itsinze igitego 1-0.

Icyakora gutsindwa kwa Manchester United ntikuyikura ku mwanya wa mbere muri iryo tsinda, ariko kwahesheje FC Basel itike yo kujya muri 1/8, mu gihe CSK Moscow yo yahise ibona itike yo kujya muri Europa League nyuma yo gutsinda Benefica Lisbon ibitego 2-0.

Kugeza ubu Manchester United irayoboye n’amanota 12, FC basel igakurikira n’amanota 9 ikanazigama ibitego 4, CSK Moscow ifite amanota 9 n’umwenda w’igitego mu gihe Benfica yo iza inyuma nta nota na rimwe ifite.

Ikosa Geoffroy Serey Die yakoreye Ander Herrera ryashoboraga guhesha igitego Man Utd kuri Coup franc ariko Paul Pogba ayipfusha ubusaIkosa Geoffroy Serey Die yakoreye Ander Herrera ryashoboraga guhesha igitego Man Utd kuri Coup franc ariko Paul Pogba ayipfusha ubusa

PSG yakozwe mu jisho igaruka yariye karungu

Abakinnye umukino w’amakarita bo basobanukiwe neza icyo ibitego 6 bivuze (urunganda). Paris Saint Germain (PSG) ya Neymar yo ntibyari bihagije ngo yumve inyuzwe ahubwo yarengejeho n’ikindi biba indwi, mu gihe yari yinjijwe igitego na Moussa Dembele wa Celtic Glasgow.

Ubwo umukino wari ugitangira, Dembele wa Celtic yahise arunguruka mu rushundura rwa PSG, biba bibaye igitego 1-0. Ibyo byabaye nko gukoza agate mu ntozi, maze nyuma y’iminota 8 Neymar ahita acyishyura, ku munota wa 22 atsinda icya kabiri, nyuma y’iminota 6, Cavani na we ariyerekana atsinda icya gatatu.

Dembele yatsinze igitego ku munota wa mbere benshi bibaza ko aka PSG kagiye gushobokaDembele yatsinze igitego ku munota wa mbere benshi bibaza ko aka PSG kagiye gushoboka

Ibyo byacaga amarenga ko ibitego bishobora kuza kurumbuka, ari na ko byagenze, kuko ku munota wa 35, Kylian Mbappe yaje gushyiramo igitego cya 4 ya PSG, igice cya mbere kirangira ari ibitego 4-1.

Mu gice cya kabiri, Celtic yagerageje kwihagararaho ariko bigeze ku munota wa 75 biranga, Marco Veratti yinjiza igitego cya 5, ku wa 79 Edinson Cavani utari wanyuzwe atsinda icya gatandatu, maze Dani Alves na we ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 80.

Intsinzi ya PSG yashimangiye ubuhangange bwayo dore ko iyoboye itsinda B n’amanota 15/15, igakurikirwa na Bayern Munich bazajyana mu mikino ya 1/8, n’aho Celtic ikaza ku mwanya wa gatatu mu gihe Anderlecht yo iza ku mwanya wa nyuma idafite inota na rimwe.

Uko imikino yose yaraye igenze, kanda AHABANZA kuri RuhagoYacu.com, maze ukande ahanditse HANZE, urahita ubona imikino yose uko yagenze.

Umupira w'umutwe Fellaini yateye washoboraga kubyara igitego ariko Manuel Akanji arabidobyaUmupira w’umutwe Fellaini yateye washoboraga kubyara igitego ariko Manuel Akanji arabidobya

Paul Pogba yateye coup franc benshi bibwiraga ko babonye igitego ariko si ko byagenzePaul Pogba yateye coup franc benshi bibwiraga ko babonye igitego ariko si ko byagenze

Nyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyuraNyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyura

Nyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyuraNyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyura

Nyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyuraNyuma yo gutsindwa igitego ntibyatinze cyane ngo Neymar ahite acyishyura

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru