RUHAGOYACU.com

Manchester United yasezereye Saint-Etienne, Eric Bailly abona ikarita itukura

Manchester United yabashije gusezerera Saint-Etienne muri Uefa Europa League iyitsinda igitego kimwe ku busa gisanga 3 yari yayitsindiye Old Trafford mu mukino ubanza.

Ikipe ya Man United yabashije gukomeza muri 1/8 muri Uefa Europa League, umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi wabereye mu bufaransa ku kibuga cy’ikipe ya Saint- Etienne.

Manchester United yaje kubona igitego cyo ku munota wa 17 cyatsinzwe na Henrick Mkhitryan ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Miki watsinze igitego yahise avunika, asimburwa na RashfordMiki watsinze igitego yahise avunika, asimburwa na Rashford

Ibintu ntago byagumye kuba byiza ku ikipe ya Manchester United itarajyenye Ander Herrera kubera yamaze kuzuza amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina, haje kwiyongeraho umukinnyi w’inyuma ikipe isa nk’aho ariwe irimo kugenderaho muri iyi minsi, Eric Bailly wabonye amakarita abiri y’umuhondo imwe yahawe ku munota wa 60 yakurikiwe n’iyo ku munota wa 63 zaje kuvamo ikarita itukura, bivuze ko agomba gusiba imikino 2 ikurikiraho kuko ikipe ye yakomeje.

Eric Bertrand Bailly yabonye amakarita 2 y'umuhondo mu mukinoEric Bertrand Bailly yabonye amakarita 2 y’umuhondo mu mukino
Kevin Monne-Paquet wanze gukinira u Rwanda ahanganye na Ashley YoungKevin Monne-Paquet wanze gukinira u Rwanda ahanganye na Ashley Young

Manchester United yiyongereye kuri Fenerbahce na Shalke 04 zamaze gukatisha itike izerekeza muri 1/8 muri Europa League, mu gihe andi makipe agomba kwisobanura ku munsi w’ejo tariki 23 Gashyantare 2017 kugira ngo hamenyekane izigomba gukomeza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru