RUHAGOYACU.com

Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester

Imyitozo ya Manchester United yo kuri uyu wa kabiri yaranzwe n’umutekano uhambaye, kubera igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, taliki ya 23 Gicurasi.

Iki gitero cyafashwe nk’icy’iterabwoba, cyahitanye abantu 22 abandi 59 barakomereka mu mujyi wa Manchester, nyuma y’igitaramo cy’umuhanzikazi w’umunyamerika.

Imodoka z’abakinnyi ba Manchester United zasatswe ku buryo bukomeye n’abashinzwe umutekano, ubwo zerekezaga ku myitozo y’iyi kipe ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington mu bwongereza.

buri modoka y'umukinnyi wa Manchester yasakwaga bihambayeburi modoka y’umukinnyi wa Manchester yasakwaga bihambaye

Iki gitero cyagabwe mbere y’umunsi umwe hategerejwe umukino wa nyuma wa Europa league, aho Manchester United igomba guhura na Ajax Amsterdam, mu mukino ugomba kubera ku kibuga cya Stockholm’s Friends Arena, muri Suede.

Ibi byatumye abakinnyi bose ba Manchester United mbere y’imyitozo, babanza gufata umwanya wo kwibuka izo nzirakarengane zaguye muri icyo gitero.

mbere y'imyitozo hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane 22 zahitanywe n'igiterombere y’imyitozo hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane 22 zahitanywe n’igitero

Amakuru yari yatangiye kuvuga ko umukino wa nyuma wa Europa League ushobora kutaba.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi (UEFA) ryatangaje ko uyu mukino ugomba kuba nta gisibya.

umutekano wakajijwe ku kibuga cy'i Stockholm kizakinirwaho umukino wa nyumaumutekano wakajijwe ku kibuga cy’i Stockholm kizakinirwaho umukino wa nyuma

Ikipe ya Manchester United yasubitse ikiganiro n’abanyamakuru cya mbere y’umukino cyari kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri i Stockholm, kubera iki gitero.

ibikoresho byo gucunga umutekano byatangiye kongerwa ku kibuga kizakira umukino umukino wa nyuma kuri uyu wa gatatuibikoresho byo gucunga umutekano byatangiye kongerwa ku kibuga kizakira umukino umukino wa nyuma kuri uyu wa gatatu

Umutekano wo ku kibuga cya Stockholm’s Friends Arena mancester United izakiniraho umukino wa nyuma wa Europa League na Ajax Amsterdam wakajijwe n’ibikoresho byo gucunga umutekano kuri icyo kibuga urongerwa.

ibikoresho byo gucunga umutekano byatangiye kongerwa ku kibuga kizakira umukino umukino wa nyuma kuri uyu wa gatatuibikoresho byo gucunga umutekano byatangiye kongerwa ku kibuga kizakira umukino umukino wa nyuma kuri uyu wa gatatu

Inzego z’ubutasi muri Suwede ziravuga ko nta makuru agaragaza ko ibyihebe bishobora kuba bishaka Manchester United kuburyo byayibasira no muri Suwede.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. modeste

    Kuya 23-05-2017 saa 18:48'

    Arikose ibyo byihebe birashaka iki kuri man u


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru