RUHAGOYACU.com

Pogba abaye uwa mbere utowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Europa League

Umukinnyo wo hagati ukinira ikipe ya Manchester United; Paul Pogba abaye umukinnyi wa mbere uhawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu irushanwa rya Europa League, ni nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana iri rushanwa batsinze Ajax yo mu Buholandi ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Pogba w’imyaka 24 yegukanye iki gihembo gitanzwe ku nshuro ya mbere, atsinze bagenzi be bakinana; Zlatan Ibrahimovic na Henrik Mkhitaaryan bari bahanganye muri batatu ba mbere.


Paul Pogba yaherewe iki gihembo i MonacoPaul Pogba yaherewe iki gihembo i Monaco

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa, yageze muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize, aguzwe muri Juventus.

Muri Europa League 2016/17, yafashije Manchester United kwegukana igikombe, atsinda ibitego bitatu mu mikino 15 yakinnye, anatanga undi mupira wavuyemo igitego kuri mugenzi we.

Muri shampiyona y’u Bwongereza, Pogba yakinnye imikino 30, atsinda ibitego 5 mu gihe kandi yatanze imipira ine yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru