RUHAGOYACU.com

Rashford yafashije Manchester United kugera muri ½ cya Europa League- Uko indi mikino yagenze

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyatsinzwe na Marcus Rashford, ni cyo gifashije ikipe ya Manchester United kugera muri ½ cya Europa League, isezereye Anderlecht yo mu Bubiligi ku bitego 3-2, ni nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Anderlecht yatangiye isatira ndetse ishaka gutungurana kuri Old Trafford, gusa ku mupira wa Rashford ku munota wa 12, Henrik Mkhitaryan afungura amazamu ku ruhande rwa Manchester United yari imbere y’abafana bayo, hari mbere y’uko Marcos Rojo wavunitse, asimburwa na Darley Blind ku munota wa 21 w’umukino.

Miki yari yafunguye amazamu i Old TraffordMiki yari yafunguye amazamu i Old Trafford

Ibyishimo by’abafana ba Manchester United byamaze igihe gito dore ko ku munota wa 32 w’umukino, kapiteni wa Anderlecht; Sofiane Hanni yishyuriye ikipe ye nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba Manchester, ndetse hari nyuma y’umupira wa Youri Tielemans wagaruwe n’umutambiko w’izamu, maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1, 2-2 mu mikino yombi.

Sofiane Hanni yishyurira AnderlechtSofiane Hanni yishyurira Anderlecht

Iminota 45 yagombaga gutandukanya amakipe yombi, yarangiye ntawe ubashije kureba mu izamu ndetse Manchester United yahushije uburyo bwinshi iza kugira imvune ya Zlatan Ibrahimovic wavunitse ku munota wa nyuma, asimburwa na Anthony Martial mbere y’uko amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera.

Zlatan yavunitse iminota 90 ikirangira, asimburwa na MartialZlatan yavunitse iminota 90 ikirangira, asimburwa na Martial

Ku munota w’107, nib wo ku mupira yahawe na Marouane Fellaini, Marcus Rashord yatsinze igitego cyahaye Manchester United kugera muri ½ cy’iri rushanwa ry’i Burayi, isezerera Anderlecht ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Igitego cya Rashford (hagati) cyajyanye United muri 1/2Igitego cya Rashford (hagati) cyajyanye United muri 1/2

Mu yindi mikino yabaye, Lyon yasanze Besiktas iwayo iyisezerera kuri penaliti 5-4 nyuma yo kuyisanga iwayo, aho buri kipe yatsinze ibitego 2-1 mu mukino yakiriye.

Celta Vigo yasezereye Genk ku bitego 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bubiligi mu gihe Schalke 04 yatsinze Ajax ibitego 3-2, ariko isezererwa ku bitego 4-3 mu mikino yombi.

Tombola ya ½ cya Europa League na ½ cya UEFA Champions League, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu i Nylon mu Busuwisi, guhera 13:00.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru