RUHAGOYACU.com

Real Madrid yatsikiye muri Champions League, Liverpool itungurana inyagira 7-0

Ku munsi wa gatatu w’imikino y’amatsinda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, ikipe ya Real Madrid yanganyije na Tottenham iwayo igitego 1-1 mu gihe Liverpool yanyagiriraga Maribor iwayo ibitego 7 byose ku busa.

Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H mu gihe kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D bakina kuri uyu wa Gatatu.

Itsinda H: Real Madrid yanganyije na Tottenham igitego 1-1

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino yarabashije gutsinda imikino ibiri ibanza, aho kubona intsinzi kuri uyu wa Kabiri byatangaga amahirwe yo kuyobora iri tsinda rya munani.

Madrid yari mu rugo yihariye iminota ya mbere ibona uburyo butandukanye butatanze umusaruro kuri Cristiano Ronaldo, Karim Benzema na Isco.

Tottenham yafunguye amazamu ku munota wa 28 w’umukino ku mupira wahinduwe na Moussa Sissoko maze Raphael Varane agiye kuwutanga Harry Kane, aba ari we uwiterera mu izamu rye.

Varane yitsinze igitego cya SpursVarane yitsinze igitego cya Spurs
Abakinnyi ba Tottenham Hotspur bishimira igitego Abakinnyi ba Tottenham Hotspur bishimira igitego

Byasabye Real Madrid gutegereza umunota wa 43 w’umukino ubwo Serge Aurier yagushaga Toni Kroos mu rubuga rw’amahina, bikaba penaliti yajyanye n’ikarita y’umuhondo maze iyi yinjizwa neza na Cristiano Ronaldo.

Ronaldo yishyuye kuri penalitiRonaldo yishyuye kuri penaliti

Wabaye umunsi mwiza ku munyezamu Hugo Lloris, umufaransa ufatira Tottenham wigaragaje muri uyu mukino, aho mu gice cya kabiri cyawo yabangamiye bikomeye Real Madrid akuramo imipira irimo umutwe wa Benzema n’andi mashoti ya Ronaldo mu gihe Tottenham nayo yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda ariko Harry Kane umupira we ushyirwa muri koruneli na Keylor Navas mbere y’uko Christian Eriksen ishoti rye rijya hanze y’izamu.

Benzema yahushije ibitego byinshi birimo n'uyu mutweBenzema yahushije ibitego byinshi birimo n’uyu mutwe

Real Madrid: Navas; Hakimi, Ramos, Varane, Marcelo; Casemiro, Modric, Kroos; Ronaldo, Isco (Vazquez 87), Benzema (Asensio 76).

Tottenham: Lloris; Aurier, Dier, Alderweireld, Sanchez, Vertonghen; Sissoko (Son 89), Winks, Eriksen; F. Llorente (Rose 80), Kane.

Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje APOEL Nicosia na Borussia Dortmund banganyiriza igitego 1-1 muri Chypre.

Mickael Pote yafunguye amazamu ku ruhande rwa Apoel ku munota wa 62 w’umukino igitego kishyuwe na Sokratis Papastathopoulos nyuma y’iminota itanu.

Muri iri tsinda Real Madrid na Tottenham baranganya amanota arindwi ku mwanya wa mbere, aho bombi bazigamye ibitego bitanu, Dortmund ifite inota rimwe n’umwenda w’ibitego bine mu gihe Apoel bafite inota n’umwenda w’ibitego bitandatu.

Harry Kane yashoboraga guhesha intsinzi Spurs mu minota ya nyuma Navas ashyira umupira muri koruneriHarry Kane yashoboraga guhesha intsinzi Spurs mu minota ya nyuma Navas ashyira umupira muri koruneri

Itsinda E: Jurgen Klopp yakoze amateka muri Liverpool

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ikina iri rushanwa, Liverpool yatsinze ibitego 7-0 bahura na Maribor, iyi akaba ariyo ntsinzi ya mbere nini bakuye hanze muri Uefa Champions League.

Roberto Filmino (4’, 54’), Philippe Coutinho (13’), Mohamed Salah (19’, 40’), Alex Oxlade-Chamberlain (86’), na Trent Alexander-Arnold (90’) nibo batsindiye iyi kipe ya Jurgen Klopp.

Mohamed Salah yigaragaje muri uyu mukinoMohamed Salah yigaragaje muri uyu mukino
Coutinho na Filmino bishimira igitego cya LiverpoolCoutinho na Filmino bishimira igitego cya Liverpool

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Spartak Moscow yihereranye Seville iyitsinda ibitego 5-1 nyamara igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Liverpool yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 5 banganya na Spartak Moscow, Seville bafite amanota ane mu gihe Maribor ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Itsinda F: Manchester City yatsinze Napoli ikomeza kuyobora itsinda idatsinzwe

Ibitego bya Raheem Sterling na Gabriel Jesus ku munota wa cyenda n’uwa 13 byafashije Manchester City kubona intsinzi ya gatatu mu mikino itatu yo muri iri tsinda, batsinda Napoli ibitego 2-1.

Sterling ari gufasha City muri iyi minsiSterling ari gufasha City muri iyi minsi
Kimwe na Gabriel JesusKimwe na Gabriel Jesus

Muri uyu mukino, umunyezamu wa Manchester City; Ederson Moraes yitwaye neza akuramo penaliti ya Dries Mertens ku munota wa 38 w’umukino nubwo Amadou Diawara yatsinze indi yavuyemo impozamarira ya Napoli mu gice cya kabiri cy’umukino.

Ederson Moares yakuyemo penaliti yatewe na MertensEderson Moares yakuyemo penaliti yatewe na Mertens

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Feyenoord yatsindiwe iwayo na Shakhtar Donetsk y’abakinnyi 10 ibitego 2-1 nyamara aribo babanje gufungura amazamu ku munota wa 10 igitego cyatsinzwe na Steven Berghuis ariko Bernard abatsinda ibitego bibiri (24’ na 54’) mu gihe Yaroslav Rakitskiy yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 75.

Manchester City iyoboye itsinda n’amanota 9/9, Shakhtar Donetsk ifite atandatu, Napoli ifite atatu naho Feyenoord bafite zero n’umwenda w’ibitego birindwi.

Itsinda G: Monaco ikomeje kugayika

Nubwo batangiye bafungura amazamu ku kibuga cyabo, ku gitego cya Radamel Falcao ku munota wa 30, Besiktas yishyuye Monaco inayitsinda ikindi gitego binyuze kuri Cenk Tosun ku munota wa 34 n’uwa 54.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, RasenBallsport Leipzig yo mu Budage yatsindiye iwayo FC Porto ibitego 3-2 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Besiktas iyoboye itsinda n’amanota 9/9, RasenBallsport Leipzig bafite amanota ane, FC Porto ifite amanota atatu mu gihe AS Monaco ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Uko imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri yarangiye

Itsinda E

Maribor 0 - 7 Liverpool
Spartak Moscow 5 - 1 Sevilla

Itsinda F

Feyenoord 1 - 2 Shakhtar Donetsk
Manchester City 2 - 1 SSC Napoli

Itsinda G

Monaco 1 - 2 Besiktas
RasenBallsport Leipzig 3 - 2 FC Porto

Itsinda H

APOEL Nicosia 1 - 1 Borussia Dortmund
Real Madrid 1 - 1 Tottenham Hotspur

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A

20:45 Benfica vs Manchester United
20:45 CSKA Moscow vs Basel

Itsinda B

20:45 Anderlecht vs Paris Saint Germain
20:45 Bayern Munich vs Celtic

Itsinda C

18:00 Qarabag FK vs Atletico Madrid
20:45 Chelsea vs Roma

Itsinda D

20:45 Barcelona vs Olympiacos
20:45 Juventus vs Sporting CP

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru