RUHAGOYACU.com

Real Madrid yegukanye UEFA Super Cup itsinze Manchester United (AMAFOTO)

Ikipe ya Real Madrid yaraye yegukanye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi, itsinze Manchester United ibitego 2-1 mu mukino wabereye muri Macedonia.

Aya makipe yombi yahuriye muri uyu mikino nyuma yo kwegukana ibikombe bikomeye i Burayi, aho Real Madrid yegukanye UEFA Champions League mu gihe Manchester United yatwaye Europa League.

Marcelo asoma igikombe ikipe ye yisubije imaze gutsinda Man Utd ibitego 2-1Marcelo asoma igikombe ikipe ye yisubije imaze gutsinda Man Utd ibitego 2-1

Real Madrid yihariye umukino mu gice cya mbere cy’umukino, ibonamo n’igitego cyatsinzwe na Casemiro ku munota wa 24, hari ku mupira yari ahawe na Carvajal.

Nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye mu karuhuko, Real Madrid yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Isco ku munota wa 52 mu gihe Manchester United yatsindiwe impozamarira na Romelu Lukaku ku munota wa 62, hari ku mupira ukomeye wari utewe na Nemanja Matic, umuzamu awukuyemo, Lukaku awusubizamo.

Real Madrid yabaye ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe ku nshuro yikurikiranya kuva bikozwe na Milan AC mu 1989 no mu 1990 mu gihe Jose Mourinho utoza Manchester United yabaye umutoza wa mbere utakaje iki gikombe inshuro eshatu; 2003 muri Porto, 2013 muri Chelsea na 2017 muri Manchester United.

Casemiro yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye muri uwo mukino waberaga kuri Philip II ArenaCasemiro yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye muri uwo mukino waberaga kuri Philip II Arena

Marcelo aje kwishimira igitego Umunya-Brazil mugenzi we yari atsinze, mu gihe Sergio Ramos we yari yamaze kumwijugunyahoMarcelo aje kwishimira igitego Umunya-Brazil mugenzi we yari atsinze, mu gihe Sergio Ramos we yari yamaze kumwijugunyaho

Isco yahindukije De Gea bwa kabiri nyuma y'akazi gakomeye yari amaze gufatanya na Galeth BaleIsco yahindukije De Gea bwa kabiri nyuma y’akazi gakomeye yari amaze gufatanya na Galeth Bale

Isco yishimira igitego cyeIsco yishimira igitego cye

Lukaku na we yaboneye Man Utd impozamariraLukaku na we yaboneye Man Utd impozamarira

Agahinda kari kose ku bakinnyi ba Man Utd nyuma ypo gutsindwa umukino wa mbere ukomeye muri uyu mwaka w'imikinoAgahinda kari kose ku bakinnyi ba Man Utd nyuma ypo gutsindwa umukino wa mbere ukomeye muri uyu mwaka w’imikino

Abafana bo bafannye kugeza na nyuma y'iminota 90 y'umukinoAbafana bo bafannye kugeza na nyuma y’iminota 90 y’umukino

Abafana ba Real Madrid bo n'ubu baracyabyina intsinziAbafana ba Real Madrid bo n’ubu baracyabyina intsinzi

Umukino ugitangira Gareth Bale yashoboraga kubonera Real Madrid igitego ariko man Utd irarokokaUmukino ugitangira Gareth Bale yashoboraga kubonera Real Madrid igitego ariko man Utd irarokoka

Dani Carvajal yahanganye bikomeye na Lingard waje no kumuhesha ikarita y'umuhondoDani Carvajal yahanganye bikomeye na Lingard waje no kumuhesha ikarita y’umuhondo

Victor Lindelof wakiniraga Man Utd umukino we wa mbere mu mutima wa ba myugariro yari yazonze Kharim BenzemaVictor Lindelof wakiniraga Man Utd umukino we wa mbere mu mutima wa ba myugariro yari yazonze Kharim Benzema

Mbere y'uko atsinda igitego cya mbere, no ku munota wa 15 yari yagerageje ubundi buryo aho yateresheje umupira umutwe aryamye ku muyaga, ariko Man Utd irarokokaMbere y’uko atsinda igitego cya mbere, no ku munota wa 15 yari yagerageje ubundi buryo aho yateresheje umupira umutwe aryamye ku muyaga, ariko Man Utd irarokoka

Paul Pogba ntabwo yiyerekanye muri uyu mukino nk'uko yari ategerejwePaul Pogba ntabwo yiyerekanye muri uyu mukino nk’uko yari ategerejwe

Casemiro yatsinze igitego bamwe bakeka ko yari yaraririyeCasemiro yatsinze igitego bamwe bakeka ko yari yaraririye

Jose Mourinho wa Manchester United yari ahanganye n'ikipe yahoze atozaJose Mourinho wa Manchester United yari ahanganye n’ikipe yahoze atoza

Akaruhuko ko kunywa amazi, Umutoza Jose Mourinho yakifashishije ahindura uburyo ikipe ye yakinagaAkaruhuko ko kunywa amazi, Umutoza Jose Mourinho yakifashishije ahindura uburyo ikipe ye yakinaga

Henrikh Mkhitaryan yakiniwe nabi na CasemiroHenrikh Mkhitaryan yakiniwe nabi na Casemiro

Jesse Lingard ni we wahawe ikarita ya mbere y'umuhondo muri uyu mukino ku ikosa yari akoreye Isco mu gice cya mbereJesse Lingard ni we wahawe ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino ku ikosa yari akoreye Isco mu gice cya mbere

Lindelof yarimo agerageza kwibobeza ngo agarure ubuyanjaLindelof yarimo agerageza kwibobeza ngo agarure ubuyanja

Sergio Ramos ntiyakuraga ijisho kuri Lukaku ngo atabishyura n'igitego cya kabiriSergio Ramos ntiyakuraga ijisho kuri Lukaku ngo atabishyura n’igitego cya kabiri

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Izindi nkuru

feredina alias warege Mister one felus Kuya 9-08-2017 saa 09:41'

ma cup yeve tikali gutenga namanje. tifuna nayaja yasala.

ibikombe nubu turaciyongeye, nubu tukeneye birya bisigaye.

Theoneste Kuya 9-08-2017 saa 09:33'

ESE amafoto mwarayabuze? Ngewe inkuru zidafite pictures ntago nzikunda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!