RUHAGOYACU.com

Ronaldo akoze amateka aba umukinnyi w’umwaka i Burayi ku nshuro 2 zikurikiranya

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; Cristiano Ronaldo abaye umukinnyi wa mbere i Burayi, ubashije kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho atsinze Buffon na Messi bari bahanganye.

Ronaldo watwaranye na Real Madrid UEFA Champions League uyu mwaka, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya gatatu, nyuma yo gutwara icyo mu mwaka ushize ubwo yahigikaga Antoine Griezmann na Gareth Bale.

Ronaldo, Buffon na Messi bari bahanganiye iki gihemboRonaldo, Buffon na Messi bari bahanganiye iki gihembo

Messi na Ronaldo ni bo bari bamaze kwegukana iki gikombe inshuro ebyiri; Messi mu 2010/11 na 2014/15 mu gihe Ronaldo yari yagitwaye kandi mu 2013/14 na 2015/16.

Abandi batwaye iki gihembo ni Andrés Iniesta (Espagne, Barcelona) mu 2011/12 na Franck Ribéry (France, Bayern München) mu 2012/13.

Mu cyiciro cy’abagore; Lieke Martens umuholandikazi ukinira FC Barcelone y’abagore ni we ubaye umukinnyi w’umwaka i Burayi.



Ronaldo na Martens nibo bitwaye neza kurusha abandi i BurayiRonaldo na Martens nibo bitwaye neza kurusha abandi i Burayi

Muri uyu muhango kandi, hatowe umunyezamu w’umwaka wabaye; Gianluigi Buffon wa Juventus yo mu Butaliyani, myugariro w’umwaka aba Sergio Ramos wa Real Madrid, umukinnyi mwiza wo hagati aba Luka Modric wa Real Madrid kimwe na rutahizamu w’umwaka wabaye Cristiano Ronaldo na we ukinira Real Madrid yo muri Espagne.

Buffon yabaye umunyezamu w'umwaka i BurayiBuffon yabaye umunyezamu w’umwaka i Burayi
Ramos ni we myugariro mwiza i Burayi Ramos ni we myugariro mwiza i Burayi
Modric aba umukinnyi wo hagati wahize abandi i BurayiModric aba umukinnyi wo hagati wahize abandi i Burayi
Cristiano Ronaldo yabaye rutahizamu w'umwaka i BurayiCristiano Ronaldo yabaye rutahizamu w’umwaka i Burayi

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru