RUHAGOYACU.com

Spartak Moscow babujijwe gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’umukino wa Liverpool muri Champions League

Abakinnyi b’ikipe ya Spartka Moscow yo mu gihugu cy’u Burusiya babujijwe n’umuganga w’iyi kipe; Victoria Gameeva gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’umukino bafitanye n’ikipe ya Liverpool kuri uyu mugoroba.

Liverpool irakira Spartak Moscow mu mukino usoza iyo mu itsinda E muri Champions League, aho inota rimwe rihagije ngo Liverpool ikomeze mu gihe gutsinda uyu mukino biyiha kuzamuka iyoboye itsinda mu gihe Spartak Moscow isabwa gutsinda Liverpool iyirusha ibitego birenga birindwi izigamye kugira ngo yizere kurenga amatsinda cyangwa Seville igatakaza amanota imbere ya Maribor.

Mbere y’uyu mukino, umuganga w’ikipe ya Spartak Moscow; Victoria Gameeva yabujije abakinnyi b’iyi kipe kugira aho baburira n’abagore mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino kugira ngo ikipe yabo ibashe kwitwara neza.

Victoria Gameeva na Quincy Promes umuholandi ukinira Spartak MoscowVictoria Gameeva na Quincy Promes umuholandi ukinira Spartak Moscow

Victoria Gameeva yigeze gushyira ifoto ye hanze yambaye umwambaro wa ChelseaVictoria Gameeva yigeze gushyira ifoto ye hanze yambaye umwambaro wa Chelsea

Victoria Gameeva yatangarije Russian TV ko imibonano mpuzabitsina itanga ubushobozi bwo gukora ku bagore mu gihe ku bagabo bo bibabuza gukora imirimo isanzwe nk’uko byakagombye.

Liverpool iyoboye itsinda E n’amanota icyenda, ikurikiwe na Seville n’amanota umunani, Spartak Moscow bafite amanota atandatu ku mwanya wa gatatu mu gihe Maribor bafite amanota abiri ku mwanya wa nyuma.

Uyu muganga yavuze ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma abagabo badakina nezaUyu muganga yavuze ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma abagabo badakina neza
Spartak Moscow irasabwa gutsinda Liverpool ngo irenge amatsinda ya UEFA Champions LeagueSpartak Moscow irasabwa gutsinda Liverpool ngo irenge amatsinda ya UEFA Champions League

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Itsinda E

21:45 Liverpool vs Spartak Moscow
21:45 Maribor vs Sevilla

Itsinda F

21:45 Feyenoord vs SSC Napoli
21:45 Shakhtar Donetsk vs Manchester City

Itsinda G

21:45 FC Porto vs Monaco
21:45 RasenBallsport Leipzig vs Besiktas

Itsinda H

21:45 Real Madrid vs Borussia Dortmund
21:45 Tottenham Hotspur vs APOEL Nicosia

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru