RUHAGOYACU.com

Tottenham mu makipe 16 yasezerewe muri 1/16 cya Europa League, Dele Alli ahabwa ikarita itukura

Ikipe ya Tottenham yasezerewe na Gent muri 1/16 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mumukino wo kwishyura wa Uefa Europa League Cup waberaga mu Bwongereza.

Ikipe ya Tottenham kuri uyu mugoroba yatangiye umukino ifite ubushake bwinshi bwo gutsinda ndetse no gusezerera Gent mu buryo buyoroheye dore ko ku munota wa cumi (10) Christian Erickson yari yamaze kubonera Tottenham igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota icumi gusa Tottenham ibonye igitego uwitwa Harry Kane ubusanzwe ukina nka rutahizamu, yaje kwitsinda igitego, ku munota wa makumyabiri (20).

Iki gitego cyabaye nk’igica intege Spurs yose itangira gukina ihuzagurika kuko nubwo Gent yabanje gukora amakosa ku munota wa mirongo ine (40) Dele Alli yaje gukora ikosa rimuhesha ikarita y’umutuku.

Tottenham yatangiye igice cya kabiri cy’umukino yitwara neza imbere y’abafana bayo nubwo yakinishaga abakinnyi icumi, ku munota wa mirongo itandatu na rimwe (61) Victor Wanyama yaboneye Spurs igitego cya kabiri cyabaye nk’ikigaruye Tottenham mu mukino nubwo amakosa yakomezaga kwiyongera ku mpande zombi.

Umukino iuri hafi kurangira ku munota wa mirongo inani na kabiri nibwo Tottenham yasezerewe bya nyabyo ubwo umusore Jeremy Pebert yatsindiraga Gent igitego cya kabiri ari nako umukino waje kurangira.

Ibitego bibiri kuri bibiri byavuye muri uyu mukino byahesheje Gent gukomeza muri 1/8 nyuma yuko umukino ubanza Gent yari yihagazeho mu rugo igatsinda Tottenham igitego kimwe kubusa (1-0). Uyu mukino wagaragayemo amakarita atanu (5) y’umuhondo ku ruhande rwa Gent n’amakarita atanu (5) y’umuhondo yahawe abakinnyi ba Tottenham ukongeraho n’umutuku wahawe umusore Dele Alli.

Igiteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) nibyo byatumye Gent yisanga mu mubare w’amakipe cumi n’atandatu agomba gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Amakipe yageze muri 1/8

  1. Ajax (NED)
  2. Anderlecht (BEL)
  3. APOEL (CYP)
  4. Beşiktaş (TUR)
  5. Celta Vigo (ESP)
  6. Genk (BEL)
  7. Gent (BEL)
  8. København (DEN)
  9. Krasnodar (RUS)
  10. Lyon (FRA)
  11. Manchester United (ENG)
  12. Mönchengladbach (GER)
  13. Olympiacos (GRE)
  14. Roma (ITA)
  15. Rostov (RUS)
  16. Schalke (GER)

Tombola ya 1/4 iraba kuri uyu wa Gatanu saa Saba, aho imikino ya 1/4 izaba tariki ya 9 n’iya 16 z’ukwezi gutaha.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru