RUHAGOYACU.com

U Budage bwatsinze Espagne, bwegukana Euro U-21

Ikipe y’igihugu y’u Budage yatsinze iya Espagne, yegukana igikombe cy’u Burayi mu batarengeje imyaka 21, irushanwa ryaberaga mu gihugu cya Pologne.

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Mitchell Weiser, n’umutwe ku munota wa 40 w’umukino, cyari gihagije ngo uBudage bwegane igikombe cya kabiri ku ntsinzi y’igitego 1-0, nyuma yo kwegukana icyo mu 2009.

Espagne ifite ibikombe bine muri iri rushanwa, yashakaga igikombe cya gatatu mu nshuro enye ziheruka, yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Saul Niguez ariko umupira ukurwamo n’umunyezamu w’u Budage.

 Mitchell Weiser yafunguye amazamu mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka Mitchell Weiser yafunguye amazamu mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n'abatoza b'abadageByari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abatoza b’abadage
u Budage bwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiriu Budage bwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri

Ubudage bwageze ku mukino wa nyma butsinze Ubwongereza kuri za penaliti muri 1/2, naho Espagne itsinda Ubutaliyani ibitego 3-1.

Mu bakinnyi batwaye Euro U-21 hamwe n’u Budage mu 2009, ubwo batsindaga Ubwongereza ku mukino wa nyuma, harimo; Manuel Neuer, Mesut Ozil, Jerome Boateng, Sami Khedira and Mats Hummels, ndetse bigaragara ko no muri aya makipe harimo abakinnyi benshi bafite ahazaza.

Serge Gnabry wahoze akinira ikipe ya Arsenal mbere yo kumutanga muri Werder Bremen, akahava agurwa na Bayern Munich ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rw’u Budage, agira uruhare mu gitego cyatsinzwe na Weiser, ubwo yahuraga n’umupira wari uhinduwe na Jeremy Toljan, awohereza mu nguni y’izamu.

u Budage bwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiriu Budage bwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri

Espagne yari yatsinze Ubutaliyani 3-1 muri 1/2, yaje ariyo ihabwa amahirwe menshi muri uyu mukino, aho yari iyobowe na Gerard Deulofeu wamaze kugarurwa mu ikipe na FC Barcelone, avuye muri Everton, ariko uburyo yabonye burimo ubwa Niguez, ntacyo bwigeze butanga muri uyu mukino.

Abakinnyi benshi b’ikipe y’igihugu y’u Budage y’abatarengeje imyaka 21 bakaba bari mu Burusiya, aho bari mu ikipe nkuru, bakina imikino y’igikombe mpuzamigabane, ku cyumweru bazakina umukino wa nyuma hamwe n’ikipe y’igihugu ya Chile, ni nyuma yo gusezerera Mexique ku bitego 4-1 muri 1/2.

Asensio wa Espagne ahanganye na Maximilian w'u BudageAsensio wa Espagne ahanganye na Maximilian w’u Budage
Deulofeu yari ayoboye abakinnyi ba EspagneDeulofeu yari ayoboye abakinnyi ba Espagne

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi:

Germany (4-1-4-1): Pollersbeck; Toljan, Stark, Kempf, Gerhardt; Haberer (Kohr 82); Weiser, Meyer, Arnold, Gnabry (Amiri 81); Philipp (Oztunali 87)

Igitego: Weiser 40

Spain (4-3-3): Arrizabalaga; Bellerin, Vallejo, Mere, Jonny (Gaya 51); Llorente (Mayoral 83), Niguez, Asensio; Ceballos, Deulofeu, Sandro (Williams 71)

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kabila Nshimirimana

    Kuya 1-07-2017 saa 05:55'

    Ndabashimiye Cane Kutugezako Ayo Makuru Murikigihe Abadagi Muze Tubahebere Umupira Wamaguru Kuko Barashoboye Kuko Dore Nejo Aho Bukera Baratwara Nikindi Gikombe Ariko Berets’isi Yose Ko Bakomeye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru