RUHAGOYACU.com

UCL 1/2 tombola isize Derby ya Madrid, Juventus ihabwa abafaransa yifatiye

Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi UEFA Champions League igeze muri 1/2 cy’irangiza aho kuri uyu wa gatanu hakorwaga tombola y’uburyo amakipe azahuramo ngo yitoranyemo azakina umukino wanyuma mu kwa gatandatu.

Iyi tombola yabereye mu mujyi wa Nyon mu Busuwisi, yasize ikipe ya Real Madrid itomboye kuzahura na Atletico Madrid, nyuma yo kuyitsindira ku mukino wanyuma ubugira kabiri mu myaka itatu itambutse y’iri rushanwa.

Real Madrid imaze imyaka itatu yikurikiranya yarifatiye Atletico Madrid muri Champions LeagueReal Madrid imaze imyaka itatu yikurikiranya yarifatiye Atletico Madrid muri Champions League

Real Madrid ni yo izakira umukino ubanza i Santiago Barnebeu mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa ku kibuga cy’ aba basore ba Diego Simeone.

Undi mukino wa 1/2 uzahuza ikipe ya Monaco yo mu bufaransa izabanza kwakira Juventus yo mu Butaliyani. Juventus yasezereye FC Barcelone yo muri Espagne, imaze guhura n’amakipe yo mu bufaransa inshuro 13 aho zose yagiye izikuramo, kugeza ubu ikaba itari yatsindwa n’ikipe yo muri iki gihugu.

Muri 2015Juventus yari yatsinze Monaco 1-0 undi mukino iwunganya 0-0Muri 2015Juventus yari yatsinze Monaco 1-0 undi mukino iwunganya 0-0

Imikino ibanza izakinwa tariki ya 2 n’iya gatatu Gicurasi 2017 mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa nyuma y’icyumweru. Umukino wanyuma w’iri rushanwa, uzabera kuri Millenium Stadium mu gihugu cya Pays de Galles hazaba ari tariki ya 3 Kamena.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theogene

    Kuya 25-04-2017 saa 18:06'

    Mana yumva amsengesho yabafana ba Real aho barihose kwisi turagusaba itsinzi imbere ya Atritc Ronaldo na benzema bazabikora hano musaza turabemera cyane.

  2. Pierre Musenda

    Kuya 21-04-2017 saa 18:01'

    Real Izagitwara Ronaldo Akomeze Yese Uduhigo

  3. j,eric

    Kuya 21-04-2017 saa 16:13'

    nibyiza kogera guhura na atletico madride tuzayikubita 3

  4. Janson

    Kuya 21-04-2017 saa 14:11'

    Mutubwire nuko europa byagenze Real izagitwara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru