RUHAGOYACU.com

UEFA Champions League: AS Monaco yatsindiwe iwayo na Juventus

Ibitego bibiri bya rutahizamu Gonzalo Higuain, ni byo byabaye itandukanino mu mukino wa kabiri ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho AS Monaco yari yakiriye Juventus de Turin yo mu Butaliyani, kuri Stade Louis II, itsindirwa iwayo ibitego 2-0.

AS Monco yatanze Juventus kwinjira mu mukino, bakina umupira w’ingufu kandi wihuta, aho guhanahana nezakwabo byahesheje amahirwe atandukanye arimo uburyo bwo ku munota wa 15, ku mupira Mbappe yateye ugakurwamo na Gianluigi Buffon mu gihe kandi uyu munyezamu yongeye gukora akazi katoroshye akuramo umutwe wa Radamel Falcao ku munota wa 19 w’umukino, umupira ujya muri korunaeli itagize icyo itanga.

Mbappe yagoye defense ya Juventus yarimo ChielliniMbappe yagoye defense ya Juventus yarimo Chiellini

Juventus yakinaga neza mu kibuga hagati, yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku munota wa 29, ku guhererekanya neza kwa Dybala, Dani Alves na Gonzalo Higuain watsinze iki gitego.

Gonzalo Higuain afungura amazamu kuri Stade Louis II i MonacoGonzalo Higuain afungura amazamu kuri Stade Louis II i Monaco

Uburyo Juventus yatsinzemo gitego cya 1Uburyo Juventus yatsinzemo gitego cya 1

Monaco yari ku gitutu cyo kwishyura igitego yatsindiwe imbere y’abafana bayo, yaje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 59, na cyo gitsinzwe na Gonzalo Higuain ku mupira wari uvuye kuri Dani Alves, umukino urangira iyi kipe yo mu Bufaransa isabwa kuzakora byinshi mu mukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cy’u Butaliyani tariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka,ni mu cyumweru gitaha.

Gonzalo Higuain Higuain, wongere Higuain!Gonzalo Higuain Higuain, wongere Higuain!
Buffon aracyategereje gutwara UEFA Champions League Buffon aracyategereje gutwara UEFA Champions League

Igikomangoma Albert II wa Monaco yari yaje gushyigikira amakipe yombiIgikomangoma Albert II wa Monaco yari yaje gushyigikira amakipe yombi

Europa League: Ajax yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma, inyagira Lyon 4-1

Mu mukino ubanza wa 1/2 cya Europa League wabaye kuri uyu wa Gatatu, mu Buholandi, Ajax yanyagiye Lyon ibitego 4-1.

Bertrand Traore yatsinzemo ibitego 2, ku munota wa 25 n’uwa 71, Kasper Dolberg ku munota wa 34 na Amin Younes ku munota wa 49 mu gihe impozamarira ya Lyon yatsinzwe na Matthieu Valbuena ku munota wa 66.

Undi mukino wa 1/2 ubanza uraba kuri uyu wa Kane, aho Celta Vigo yo muri Espagne irakaza kwakira Manchester United yo mu Bwongereza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru