RUHAGOYACU.com

UEFA Champions League itangiranye imvura y’ibitego mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri

Irushanwa rya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino 2017/18 ritangiranye ibitego byinshi mu mikino umunani yabaye kuri uyu wa Kabiri guhera saa 20:45, ahakinwe imikino yo kuva mu itsinda A kugeza ku mu itsinda D mu gihe ayandi matsinda azakina ejo kuwa Gatatu.

Umukino wari utegerejwe na benshi mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri urangiye FC Barcelone itsinze Juventus ibitego 3-0 birimo ibitego bibiri bya Lionel Messi n’igitego cya Ivan Rakitic.

Bwa mbere mu buzima bwe, Messi yabashije gutsinda igitego mu izamu ririnzwe na BuffonBwa mbere mu buzima bwe, Messi yabashije gutsinda igitego mu izamu ririnzwe na Buffon

Paris Saint-Germain ikuye intsinzi ku kibuga cya Celtic, iyihanyagirira ibitego 5-0, ibi birimo ibitego bibiri bya Edinson Cavani, icya Neymar, Mbappe n’ikindi cyitsinzwe na Mikael Lustig.

Mbappe, Neymar na Cavani bafashije PSG gutsinda 5-0Mbappe, Neymar na Cavani bafashije PSG gutsinda 5-0

Bayern Munich yatsinze Anderlect y’abakinnyi 10 (Sven Kums yahawe umutuku ku munota wa 11) ibitego 3-0, birimo igitego cya Robert Lewandowski kuri penaliti, Thiago Alcantara na Joshua Kimmichi.

Alcantara yatsinze igitego cya 2 cya Bayern Munich Alcantara yatsinze igitego cya 2 cya Bayern Munich

Manchester United yatangiye umukino ivunikisha kapiteni Pogba ku munota wa 18, yatsinze FC Basel 3-0 bya Marouane Fellaini, Romelu Lukaku na Marcus Rashford.

Pogba wari kapiteni yavunitse ku munota wa 18, asimburwa na Fellaini wafunguye amazamu ku munota wa 35Pogba wari kapiteni yavunitse ku munota wa 18, asimburwa na Fellaini wafunguye amazamu ku munota wa 35

Mu wundi mukino, Chelsea yanyagiye Qarabag ibitego 6-0, ibifashijwemo na Pedro Rodriguez, Davide Zappacosta, Cesar Azpilicueta, Tiemoue Bakayoko na Michy Batshuayi mu gihe na Maksim Medvedev yitsinze mu minota ya nyuma.

Chelsea ni yo ibonye ibitego byinshi kuri uyu wa KabiriChelsea ni yo ibonye ibitego byinshi kuri uyu wa Kabiri

Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri

Itsinda A

Manchester United 3-0 Basel

Benfica 1-2 CSKA Moscow

Itsinda B

Celtic 0-5 Paris Saint-Germain

Bayern Munich 3-0 Anderlecht

Itsinda C

Roma 0-0 Atletico

Chelsea 6-0 Qarabag

Itsinda D

Olympiacos 2-3 Sporting CP

Barcelona 3-0 Juventus

Imikino iteganyijwe Kuwa Gatatu (saa 20:45)

Itsinda H

Tottenham vs Borussia Dortmund

Real Madrid vs APOEL

Itsinda G

FC Porto vs Besiktas

RB Leipzig vs As Monaco

Itsinda F

Shakhtar Donetsk vs Napoli

Feyenoord vs Manchester City

Itsinda E

Liverpool vs Sevilla

Maribor vs Spartak Moscow

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gatanu

    Kuya 13-09-2017 saa 08:31'

    PSG ko ikaze ra cg nuko ari mu matangira.irimo iratanga ikosora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru