RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Amakipe 4 yageze muri 1/8, Manchester City yihimura bikomeye kuri FC Barcelona

Irushanwa rya Uefa Champions League ryaraye rikomeje n’imikino yo mu matsinda ku munsi wayo wa kane, aho amakipe ane ariyo yaraye abonye itike yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye ku kibuga cya Manchester City, mu Bwongereza, Barcelone yatsinzwe ibitego 3-1 n’iyi kipe itozwa na Pep Guadiola.

Nyuma yo gutsinda ibitego bitatu mu mukino uheruka ubwo batsindaga Manchester City 4-0, Lionel Messi yafunguye amazamu ku ruhande rwa Barcelone, igitego cye cya 90 muri Uefa Champions League.

Iker Guendogan yaje kwishyurira Manchester City mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka mu gihe kandi Kevin De Bryune na Guendogan na none, batsinze ibitego byahesheje Manchester City gutsinda umukino ku bitego 3-1.

Mu mikino yabaye mu yandi matsinda, yasize amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain, Atlético Madrid na Bayern München abonye itike yo kujya muri 1/8.


Imikino yaraye ibaye

Itsinda A:

  • FC Basel 1-2 Paris Saint Germain
  • Ludogorets Razgrad 2-3 Arsenal

Itsinda B

  • Besiktas 1-1 SSC Napoli
  • Benfica 1-0 Dynamo Kyiv

Itsinda C:

  • Borussia Monchengladbach 1-1 Celtic
  • Manchester City 3-1 FC Barcelona

Itsinda D:

  • Atletico Madrid 2-1 FC Rostov
  • PSV Eindhoven 1-2 FC Bayern Munchen

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E:

  • AS Monaco vs CSKA Moscow
  • Tottenham vs Bayer Leverkusen

Itsinda F:

  • Borussia Dortmund vs Sporting CP
  • Legia Warszawa vs Real Madrid

Itsinda G:

  • FC Koebenhavn vs Leicester City
  • FC Porto vs Club Brugge

Itsinda H:

  • Juventus vs Lyon
  • FC Sevilla vs Dinamo Zagreb
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru