RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Bayern Munich ikosoye PSG, Chelsea na Juventus ziba iza kabiri mu matsinda

Imikino isoza amatsinda ane abanza isize amakipe y’ibigugu nka Chelsea, Bayern Munich n’ikipe ya Juventus de Turin abaye aya kabiri mu matsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri hakinwaga umunsi wa gatandatu w’imikino y’amatsinda ari nawo wa nyuma kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D mu gihe amakipe yo mu itsinda E kugeza ku mu itsinda H yo asoza imikino y’amatsinda kuri uyu wa Gatatu.

Itsinda A: Manchester United yazamukanye na FC Basel

Ibitego bya Romelu Lukaku na Marcus Rashford mu gice cya kabiri cy’umukino byafashije Manchester United yo mu Bwongereza gutsinda CSKA Moscow yo mu Burusiya ibitego 2-1, bituma amashitani atukura azamuka ayoboye itsnda n’amanota 15.

Nyuma y'imikino myinshi atabona izamu, Lukaku yishyuriye Manchester UnitedNyuma y’imikino myinshi atabona izamu, Lukaku yishyuriye Manchester United

Iyi kipe yo mu murwa mukuru w’u Burusiya niyo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Vitinho mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Benfica yatsinzwe na FC Basel ibitego 2-0 bya Mohamed Elyounoussi na Dimitri Oberlin bihesha iyi kipe yo mu Busuwisi kugira amanota 12 mu gihe CSKA Moscow ishoje ifite amanota 9 naho Benfica ifite ubusa.

Itsinda B: Bayern Munich inyagiye PSG gusa izamuka ari iya kabiri

Ibitego bibiri bya Corentin Tolisso n’ikindi cyatsinzwe na Robert Lewandowski bifashije Bayern Munich kwishyura Paris Saint-Germain yari yabatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza, yo bayitsinda ibitego 3-1.

Kylian Mbappe yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Bufaransa muri uyu mukino igice cyawo cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Robert Lewandowski yafunguye amazamu i Allianz ArenaRobert Lewandowski yafunguye amazamu i Allianz Arena
Klyian Mbappe ashimirwa na Cavani nyuma yo gutsinda igitego kimwe bamaze gutsindwa bibiriKlyian Mbappe ashimirwa na Cavani nyuma yo gutsinda igitego kimwe bamaze gutsindwa bibiri

Undi mukino wo muri iri tsinda, Anderlecht yabonye amanota ya mbere itsinze Celtic igitego 1-0 cyitsinzwe na Jozo Simunovic.

PSG ishoje ifite amanota 15 n’ibitego 21 ku mwanya wa mbere, Bayern Munich ifite amanota 15 n’ibitego 7 ku mwanya wa kabiri, Celtic ya gatatu izakina Europa League nyuma yo gusoza ifite amanota 3 inganya na Anderlecht ariko bagatandukanywa n’ibitego bazigamye.

Itsinda C: Chelsea inaniwe gutsinda Atletico Madrid, AS Roma iyobora itsinda

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Chelsea, Atletico Madrid yatsindiwe na Saul Niguez igitego cyajwe kwishyurwa na Chelsea ubwo Stefan Savic yitsindaga maze banganya igitego 1-1.

Chelsea yishyuye ku mupira wa Hazard wakozwe na myugariro wa ATMChelsea yishyuye ku mupira wa Hazard wakozwe na myugariro wa ATM
AS Roma ishoje iyoboye itsinda kuko yatsinze ChelseaAS Roma ishoje iyoboye itsinda kuko yatsinze Chelsea

Undi mukino wo muri itsinda, AS Roma yatsinze Qarabag igitego 1-0 cya Diego Perotti maze izamuka iyoboye itsinda n’amanota 11 inganya na Chelsea ariko bareba ku mukino wabahuje (AS Roma yatsinze Chelsea 3-0, banganya 3-3 mu wundi mukino) mu gihe Atletico Madrid izakina Europa league nyuma yo kugira amanota 7, naho Qarabag yasezerewe ifite amanota abiri.

Itsinda D: Barcelone na Juventus nizo zazamutse

Ibitego bya Francisco Alcacer n’ikindi cyitsinzwe na Jeremy Matthieu bifashije Barcelone gutsinda Sporting CP ibitego 2-0 ndetse iyi kipe yo muri Espagne isoza ku mwanya wa mbere mu itsinda n’amanota 14.

Jeremy Matthieu yitsinze igitego gishimangira intsinzi ya BarceloneJeremy Matthieu yitsinze igitego gishimangira intsinzi ya Barcelone

Mu wundi mukino, Juventus yatsindiye Olympiacos mu Bugereki ibitego 2-0 bya Juan Cuadrado na Federico Bernardeschi maze iba iya kabiri mu itsinda n’amanota 11 mu gihe Sporting yo izakina Europa League nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi.

Imikino iteganyijwe kuwa Gatatu

Itsinda E

21:45 Liverpool vs Spartak Moscow
21:45 Maribor vs Sevilla

Itsinda F

21:45 Feyenoord vs SSC Napoli
21:45 Shakhtar Donetsk vs Manchester City

Itsinda G

21:45 FC Porto vs Monaco
21:45 RasenBallsport Leipzig vs Besiktas

Itsinda H

21:45 Real Madrid vs Borussia Dortmund
21:45 Tottenham Hotspur vs APOEL Nicosia

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru