RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Gutungurana gukomeye kwaranze imikino yabaye, Dortmund igera muri 1/8- Leicester City ikora amateka yananiye ibigugu

Imikino y’umunsi wa kane wo mu matsinda ya Uefa Champions League yaraye ikomeje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, yasize ikipe ya Borussia Dortmund ibonye itike yo gukomeza muri 1/8, ni nyuma yo gutsinda Sporting Lisborne igitego 1-0 cya Adrian Ramos mu gice cya mbere cy’umukino.

Muri iri tsinda F kandi, Legia Warszawa yari yakiriye Real Madrid, yayibujije kurara igeze muri 1/8, banganya ibitego 3-3 nubwo Real Madrid yari yabanje kubatsinda 2-0, birimo n’igitego cyo ku munota wa mbere w’umukino cyatsinzwe na Gareth Bale.

Mu yindi mikino yabaye, Tottenham yatunguwe ku kibuga cyayo, i Wembley, itsindwa na Bayer Leverkusen 1-0 mu gihe Juventus yanganyine na Lyon 1-1.

Leicester City yanganyirije na FC Koebenhavn 0-0 iwayo, yabaye ikipe ya mbere itaratsindwa igitego na kimwe mu mikino ine ibanza mu mateka ya Uefa Champions League.

Kugeza ubu, hasigaye imikino ibiri yo mu matsinda, amakipe atanu niyo amaze kubona itike ya 1/8, arimo Arsenal, PSG, Bayern Munich, Atletico Madrid na Borussia Dortmund.

Imikino yaraye ibaye n’uko amakipe ahagaze mu matsinda.

Itsinda E:

  • AS Monaco 3-0 CSKA Moscow
  • Tottenham 0-1 Bayer Leverkusen

Itsinda F:

  • Borussia Dortmund 1-0 Sporting CP
  • Legia Warszawa 3-3 Real Madrid

Itsinda G:

  • FC Koebenhavn 0-0 Leicester City
  • FC Porto 1-0 Club Brugge

Itsinda H:

  • Juventus 1-1 Lyon
  • FC Sevilla 4-0 Dinamo Zagreb

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FCB

    Kuya 3-11-2016 saa 02:09'

    Abafana Umunwa wari wabarenze ngo BARCA Bayihaye Ideni Ryibitego 3 Hanyunase REAL Yo yararanye Ideni rya bingahe Ra?! Yayayaya REAL Babaye KAWUNGA Ntawu tayiryaho kabisa.Ikipe nkiyi itazwi ikabatsinda 3 GITIMU JISHO We Mirongo 31 ukugize (0) Muri Champions league Pole sana Uracyari muto koko twabibonye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru