RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Leicester City ikoze amateka yo kugera muri 1/4, Juventus ikuramo Porto

Ibitego bya Wes Morgan na Marc Albrighton, bifashije ikipe ya Leicester City gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya UEFA Champions League ku nshuro yabo ya mbere bakina iri rushanwa, ni nyuma yo gutsinda Seville 2-0, bakayisezerera ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Leicester City yasabwaga gutsinda nyuma yo gutakaza umukino ubanza wabereye muri Espagne ku bitego 2-1, ndetse byakurikiranye n’impinduka zo kwirukanwa kwa Claudio Ranieri nyuma y’umunsi umwe gusa, bavuye muri Espagne.

Iminota 26 gusa, ibanza y’umukino, yari ihagije ngo abakinnyi ba Leicester bizere gukomeza, ku gitego cyatsinzwe na Wes Morgan mu gihe Marc Albrighton yatumye inzozi za Seville zo kwishyura zigabanuka ubwo yatsindaga igitego cya kabiri nyuma y’iminota icyenda bavuye kuruhuka.

Byabaye ngombwa ko Seville basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga, guhera ku munota wa 74, aho Samir Nasri yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, nyuma yo gushotorana na Jamie Vardy, gusa ntibyaciye intege iyi kipe yo muri Espagne kuko yabonye penaliti habura iminota 10 ngo umukino urangire, ku bw’amahirwe make, umuzamu wa Leicester, akuramo umupira watewe na Steven Nzonzi.

Undi mukino wa 1/8 wo kwisyura wabaye, mu Butaliyani, Juventus yatsinze Porto igitego 1-0 cya Paulo Dybala kuri penaliti yo ku munota wa 42, ni mu gihe n’ubundi iyi kipe yo muri Portugal yari isigaye ari abakinnyi 10 kubera ikarita itukura ya Maximiliano Pereira, basezererwa ku bitego 3-0 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa Gatatu, imikino yo kwishyura ya 1/8 irasozwa n’umukino urahuza AS Monaco yatsinzwe na Manchester City 5-3 mu mukino ubanza mu gihe Atletico Madrid yakuye intsinzi ya 4-2 mu Budage, irakira Bayer Leverkusen, muri Espagne.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ferdinand

    Kuya 15-03-2017 saa 01:09'

    Uyumunsi Harakomeza Monac Na Atretic Madrid

  2. Emmy

    Kuya 14-03-2017 saa 23:01'

    Rester Izacyegkana Bwambere Mumateka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru