RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Messi ashyizeho agahigo batsinda Man City 4-0, Arsenal inyagira Ludogorets bitandatu

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Argentine, Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone afashije ikipe ye gutsinda Manchester City ibitego 4-0, atsindamo bitatu, mu mukino wa gatatu wo mu matsinda ya Uefa Champions League.

Kuri uyu wa Gatatu, hasozwaga imikino ibanza yo mu matsinda y’iri rushanwa rihuza ayatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’i Burayi, aho hakinwe imikino yo mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

Mu itsinda A, Arsenal yari yakiriye Ludogorets Razgard, iyitsinda 6-0, bya Alexis Sanchez na Theo Walcott mu gice cya mbere, Alex-Oxlade Chamberlain na Mesut Ozil watsinze ibitego bitatu.

Ozil yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego bitatuOzil yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego bitatu

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Paris Saint Germain yatsinze Basel ibitego 3-0, bya Angel Di Maria mu gice cya mbere, Lucas Moura na Edinson Cavani mu gice cya kabiri cy’umukino.

Arsenal ikaba iyoboye itsinda n’amanota 7 banganya na PSG, bagatandukanywa n’ibitego 8 na 5 bazigamye mu gihe Basel na Ludogorets Razgard zifite inota rimwe.

Mu itsinda C, FC Barcelone ibifashijwemo na Lionel Messi yatsinze Manchester City 4-0, birimo bitatu bya Messi na kimwe cya Neymar wanahushije penaliti muri uyu mukino.

Amakipe yombi yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yaho Claudio Bravo, umuzamu wa City yagaruye umupira n’intoki mu kibuga agahabwa umutuku ku munota wa 57, bikiri 1-0 cyatsinzwe na Messi ku munota wa 17 mu gihe Jeremy Matthieu wa FC Barcelone na we yahawe umutuku ku munota wa 73 nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Messi yatsinze icya mbere nyuma yo gucenga ba myugariro na Claudio BravoMessi yatsinze icya mbere nyuma yo gucenga ba myugariro na Claudio Bravo

Muri uyu mukino, Manchester City yabonye amahirwe atandukanye ku bakinnyi bayo barimo Nolito, De Bryune na Gundogan ngo yishyure bikiri 1-0, ariko bazibirwa n’umuzamu Ter Stengen.

Ni ku nshuro ya karindwi Messi atsinda ibitego bitatu mu mukino umwe, aho kugeza ubu arusha Cristiano Ronaldo umugwa mu ntege hat-tric (ibitego bitatu mu mukino umwe) 2.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Borussia Moenchengladbach yatsinze Celtic iyisanze iwayo ibitego 2-0.

Kuri ubu, Barcelone ifite amanota 9/9, City amanota 4, naho Borussia Moenchengladbach ifite amanota 3 mu gihe Celtic ifite inota rimwe.

Mu itsinda D, Atletico Madrid iyoboye itsinda n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda FC Rostov 1-0 cya Yannick Ferreira-Carrasco mu gihe Bayern Munich ifite amanota 6 nyuma yo gutsinda PSV Eindhoven 4-1 bya Thomas Mueller, Joshua Kimich, Robert Lewandowski na Arjen Robben mu gihe PSV yatsindiwe na Luciano Narsingh.

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A:

  • Arsenal 6-0 Ludogorets Razgrad
  • Paris Saint Germain 3-0 Basel

Itsinda B

  • Dynamo Kyiv 0-2 Benfica
  • SSC Napoli 2-3 Besiktas

Itsinda C

  • Barcelona 4-0 Manchester City
  • Celtic 0-2 Borussia Moenchengladbach

Itsinda D

  • Bayern Munich 4-1 PSV Eindhoven
  • FC Rostov 0-1 Atletico Madrid
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Misago

    Kuya 23-10-2016 saa 14:58'

    Ararenze n’umukogwe

  2. Jean Paul

    Kuya 23-10-2016 saa 14:53'

    Twishimiye Urutonde Rwa Champion Yacu Nokuba Mukeba Wibihe Nganyije Nawe Nibyo Kwishimirwa Naho Abahakana Mess Kotarumusitari Barabeshya Tekerereza Kumarankigihe Yaramaze Mumvune Nibyo Akoreye Iyo Kipe

  3. BLESSED

    Kuya 23-10-2016 saa 07:19'

    MESSI BYO NI UMUSTARI NTAWD UTABIZI ARIKO NANONE NTABWO ARENZE RONALDO UMUNY’PORTUGUES

  4. norbert

    Kuya 21-10-2016 saa 09:25'

    messi niyo mana ya football bavuga...

  5. norbert

    Kuya 21-10-2016 saa 09:24'

    messi niyo man ya football bavuga...

  6. turatsinze

    Kuya 19-10-2016 saa 17:04'

    Birashimishije


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru