RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Perez yafashije Arsenal kuyobora itsinda, Manchester City inganyiriza mu rugo

Ibitego 4-1 ikipe ya Arsenal yatsinze FC Basel iyisanze iwayo kuri St.Jakob-Park, mu Busuwisi, byayifashije kuyobora itsinda rya mbere mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho kuri uyu wa kabiri no ku kuwa Gatatu bakina imikino isoza amatsinda.

Arsenal yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda, igategereza ko Ludogorets iyikorera neza imbere ya PSG, yabonye ibitego bibiri mu gice cya mbere, bitsinzwe na Lucas Perez ndetse uyu rutahizamu yatsinze igitego cya gatatu bakiva kuruhuka mbere yuko Alex Iwobi atsinda icya kane ku munota wa 54 w’umukino.

Seydou Doumbia yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Basel, Arsenal isoza uyu mukino iyoboye n’ibitego 4-1 ndetse ifite amanota 14.

Lucas Perez yatsindiye Arsenal ibitego 3 muri uyu mukinoLucas Perez yatsindiye Arsenal ibitego 3 muri uyu mukino

Gutsinda uyu mukino kuri Arsenal bikaba byayifashije kuyobora itsinda dore ko mu Bufaransa, kuri Parc des Princes, PSG yanganyije na Ludogorets 2-2 bigatuma iyi kipe yo mu Bufaransa igira amanota 12.

Kuba Arsenal yayoboye itsinda, bivuze ko muri 1/8 bazahura n’amakipe atarimo FC Barcelone na Atletico Madrid, imwe hagati ya Real Madrid na Borussia Dortmund, ariko nanone bashobora guhura n’amakipe arimo Bayern Munich yabasezereye muri iki cyiciro mu 2013 na 2014, Benfica, Bayer Leverkusen n’ayandi.

Ludogorets ikaba yo izakina Europa nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu n’amanota 3, imbere ya Basel ifite amanota abiri.

Imikino yaraye ibaye:

Itsinda A

  • FC Basel 1-4 Arsenal
  • PSG 2-2 Ludogoretz Salzbarg

Hazamutse muri 1/8: Arsenal 14, PSG 12. Muri Europa ni Ludogorets n’amanota 2. Basel yasezerewe.

Itsinda B

  • Benfica 1-2 Napoli
  • Dynamo Kiev 6-0 Besktas

Napoli na Benfica zazamutse zifite 11 n’8 mu gihe Besiktas yagiye muri Europa n’amanota 7 naho Dynamo Kiev yasezerewe n’amanota 5.

Itsinda C

  • Barcelone 4-0 Borussia M’Gladbach
  • Manchester City 1-1 Celtic

Barcelone na Manchester City zakomeje zifite amanota 15 na 9, Borussia Moenchengladbach ijya muri Europa League ifite amanota 5 naho Celtic yasezerewe ifite amanota 3.

Itsinda D

  • Bayern Munich 1-0 Atletico Madrid
  • PSV 0-0 Rostov

Atletico Madrid na Bayern Munich zazamutse zifite amanota 15 na 12, Rostov ijya muri Europa League n’amanota 5 naho PSV yasezerewe n’amanota 2.

Kuri uyu wa Gatatu iyi mikino irakomeza n’isoza iyo kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H saa 21:45

Itsinda E

  • Bayer Leverkusen ? - ? Monaco
  • Tottenham Hotspur ? - ? CSKA Moscow

Itsinda F

  • Legia Warszawa ? - ? Sporting CP
  • Real Madrid ? - ? Borussia Dortmund

Itsinda G

  • Club Brugge ? - ? FC Koebenhavn
  • FC Porto ? - ? Leicester City

Itsinda H

  • Juventus ? - ? Dinamo Zagreb
  • Lyon? - ? Sevilla
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutesa Benjamin

    Kuya 8-12-2016 saa 03:42'

    Arsenal Tushwanyaguza 2.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru