RUHAGOYACU.com

UEFA CL: PSG, Bayern na United zitwaye neza, Chelsea iranganya- Messi yuzuza ibitego 100 i Burayi

Amakipe ya Manchester United, Paris Saint-Germain, Bayern Munich, Juventus na FC Barcelone yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa gatatu y’amatsinda yabaye kuri uyu wa Gatatu mu gihe ikipe ya Chelsea yari yakiriye AS Roma bakanganya ibitego 3-3.

Imikino yabaye kuri uyu munsi kuva mu itsinda rya mbere kugeza mu rya kane, yabimburiwe n’umukino wahuje Qarabag FK na Atletico Madrid saa 18:00 maze banganya ubusa ku busa.

Itsnda A: Amakosa y’umunyezamu w’imyaka 18 yahesheje Manchester United intsinzi ya gatatu

Ikipe ya Manchester yungukiye ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu Mile Svilar wa Benfica ku munota wa 64 w’umukino, ikura intsinzi y’igitego 1-0 muri Portugal.

Uyu munyezamu unafatira Ububiligi bw’abatarengeje imyaka 19 yafashe umupira wari uvuye kuri coup-franc yatewe na Marcus Rashford awugerana mu izamu maze umusifuzi yemeza ko ari igitego.

Benifca bashoje umukino ari abakinnyi 10 ni nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri Luisiao ku munota wa 90.

Mile Svilar yafashe umupira wari utewe na RashfordMile Svilar yafashe umupira wari utewe na Rashford
Awugerana mu izamuAwugerana mu izamu
Ikorana rivuga ko ari igitegoIkorana rivuga ko ari igitego
Uyu munyezamu afite imyaka 18 gusaUyu munyezamu afite imyaka 18 gusa
Manchester United bishimira igitego cya RashfordManchester United bishimira igitego cya Rashford

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye CSKA Moscow iwayo itsinzwe na FC Basel ibitego 2-0 bya Taulant Xhaka ku munota wa 29 na Dimitri Oberlin ku munota wa 90 w’umukino.

Manchester United iyoboye itsinda n’amanota 9/9, ikurikiwe na Basel ifite amanota atandatu, CSKA Moscow ifite amanota atatu mu gihe Benfica itarabona inota na rimwe.

Itsinda B: PSG na Bayern Munnich zitwaye neza

Ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi yatsindiwe iwayo na PSG ibitego 4-0 birimo igitego cya Kylian Mbappe na Edinson Cavani mu gice cya mbere mu gihe Neymar na Di Maria batsinze ibindi bitego mu gice cya kabiri.

Mbappe na Neymar bashimira Di Maria ku gitego cya kaneMbappe na Neymar bashimira Di Maria ku gitego cya kane

Bayern Munich yagarukanye na Jupp Heynckes muri Champions League yabyitwayemo neza ku kibuga cyayo ihatsindira Celtic ya Brendan Rodgers ibitego 3-0 bya Thomas Mueller , Joshua Kimmich na Mats Hummels.

Hummels mu kirere mbere yo gusha Bayern Munich igitego ku mupira wa Arjen RobbenHummels mu kirere mbere yo gusha Bayern Munich igitego ku mupira wa Arjen Robben

PSG ikomeje kuyobora iri tsinda n’amanota 9/9, Bayern Munich bafite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri, Celtic ifite atatu mu gihe Anderlecht bagitegereje inota rya mbere muri iyi mikino.

Itsinda C: Chelsea yatunguwe na AS Roma mu rugo banganya 3-3

Nyuma yaho mu mukino wari wabaye mu masaha abiri yabanje Atletico Madrid yari imaze kunganyiriza na Qarabag iwayo ubusa ku busa, Chelsea yari yagaruye Alvaro Morata yananiwe kongera ikinyuranyo, inganya na AS Roma ibitego 3-3.

Mu minota 38 ya mbere, Chelsea yari yabonye ibitego bibiri ikesha David Luiz na Eden Hazard, ariko guhera ku munota wa 40 kugeza kuwa 64, Aleksandar Kolarov na Edin Dzeko bahoze muri Manchester City bishyurira Roma mbere y’uko kandi Edin Dzeko ayitsindira ikindi gitego cya gatatu ku munota wa 70 maze bisaba Chelsea gutegereza igitego cya Eden Hazard ku munota wa 75, bagabana amanota.

Chelsea iyoboye iri itsinda n’amanota arindwi, AS Roma ifite amanota atanu, Atletico Madrid bafite amanota abiri naho Qarabag FK ifite inota rimwe gusa.

Dzeko na Kolarov bagoye ChelseaDzeko na Kolarov bagoye Chelsea

Ariko Hazard ayihesha inota Ariko Hazard ayihesha inota

Itsinda D: Messi yujuje ibitego 100 i Burayi, Juventus nayo iratsinda

Mu mukino ikipe ye ya FC Barcelone yatsindagamo Olympiacos yo mu Bugereki 3-1, Lionel Messi yatsinzemo igitego cy’100 mu mikino 112 y’i Burayi ( 97 bya Champions League na 3 bya Super Cup) hari ku munota wa 61 w’umukino ku gitego cya kabiri yatsinze kuri coup-franc maze Barcelone igeza ibitego bibiri muri uyu mukino mbere y’uko Lucas Digne atsinda igitego cya gatatu mu gihe Dimitrios Nikolaou witsinze igitego cya mbere ku munota wa 18, yatsinze impozamarira kuri iyi kipe yo mu Bugereki ku munota wa 90.

Barcelone bakinnye iminota irenga 47 ari abakinnyi 10 mu kibuga dore ko Gerard Pique yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 42 w’umukino.

Messi yujuje ibitego 100 i Burayi atsinda coup-francMessi yujuje ibitego 100 i Burayi atsinda coup-franc
Pique yahawe umutuku mu gice cya mberePique yahawe umutuku mu gice cya mbere

Undi mukino wabaye, Miralem Pjanic na Mario Mandzukic bafashije Juventus gukura intsinzi ya 2-1 imbere ya Sporting Lisborne ni mu gihe Alex Sandro yari yatangiye yitsinda ku munota wa 12 gusa w’umukino.

Barcelone iyoboye itsinda n’amanota 9/9, Juventus ifite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri, Sporting CP bafite amanota atatu naho Olympiacos bafite zero.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru