RUHAGOYACU.com

UEFA CL: PSG na Bayern zibimburiye izindi muri 1/8, Chelsea inyagirwa na Roma (Amafoto)

Imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda muri UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Kabiri isize amakipe ya Paris Saint-Germain na Bayern Munich akatishije itike ya 1/8 mu gihe Chelsea yandagarijwe mu Butaliyani na AS Roma, naho Barcelone inanirwa gutsindira Olyimpiacos iwayo.

Ni imikino yatangiye saa 21:45 kuri uyu munsi, aho mu itsinda rya mbere Manchester United yari yakiriye Benfica isabwa gutsinda kugira ngo yongere amahirwe agana muri 1/8.

Amashitani atukura yabonye uburyo bwo gutsinda hakiri kare ariko Anthnoy Martial wari ukoreweho ikosa ananirwa kwinjiza penaliti ku munota wa 15 mu gihe iyi kipe yari mu rugo yaje kubona igitego cyitsinzwe n’umuzamu wa Benfica; Mile Svilar ku mupira wa Nemanja Matic mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Darley Bling atsinda icya kabiri kuri penaliti mu gice cya kabiri.

Umunyezamu wa Benfica yongeye guha Manchester United uburyo bw'igitegoUmunyezamu wa Benfica yongeye guha Manchester United uburyo bw’igitego
Darley Blind niwe watowe na Mourinho ngo atere iyi penaliti uko Martial yari yavuye mu kibugaDarley Blind niwe watowe na Mourinho ngo atere iyi penaliti uko Martial yari yavuye mu kibuga

Undi mukino wabaye muri iri tsinda; FC Basel yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Luca Zuffi ku munota wa 32, yatsindiwe mu rugo na CSKA Moscow ibitego 2-1.

Alan Dzagoev na Pontus Wernbloom ni bo batsindiye iyi kipe yo mu Burusiya ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri, bihesha ikipe yabo kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu, bafite umwenda w’ibitego bitatu mu gihe Basel banganya amanota zigamye ibitego bitatu naho Manchester United ifite amanota 12 n’ibitego 9, Benfica ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota zero n’umwendsa w’ibitego icyenda.

Manchester United irabura inota rimwe gusa kugira ngo yizere kugera muri 1/8 mu mikino ibiri isigaye.

Mu itsinda B, Kingsley Coman na Javier Martinez bafashije Bayern Munich gukura amanota muri Scotland basezerera Celtic muri Champions League ku bitego 2-1 nubwo Callum McGregor yishyuye ku munota wa 74 muri uyu mukino igice cyawo cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Bayern Munich yizeye kuzamukana na PSGBayern Munich yizeye kuzamukana na PSG

Muri iri tsinda kandi, Paris Saint-Germain yageze muri 1/8 inyagiye Andrelecht ibitego 5-0 bya Marco Vellatti na Neymar mu gice cya mbere mu gihe Layvin Kurzawa yatsinze ibitego bitatu mu gice cya kabiri.

PSG yahise igira amanota 12/12, Bayern Munich ifite amanota 9 ku mwanya wa kabiri, Celtic bafite amanota atatu n’umwenda w’ibitego bitandatu mu gihe Anderlecht bafite ubusa n’umwenda w’ibitego 15.

Neymar yatsinze igitego cya kabiri cya PSGNeymar yatsinze igitego cya kabiri cya PSG
Nubwo ari myugariro Kurzawa yatsinze ibitego 3 mu gice cya kabiriNubwo ari myugariro Kurzawa yatsinze ibitego 3 mu gice cya kabiri

Mu itsinda C, Atletico Madrid ikomeje kudahirwa n’uyu mwaka w’imikino yanganyirije iwayo na Qarabag igitego 1-1, ubwo Thomas yishyuraga igitego cya Michel cyari cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Pedro Henrique yahawe ikarita itukura ku ruhande rwa Qarabag FK ku munota wa 59 mu gihe Stefan Savic wa Atletico Madrid na we yahawe umuhondo wa kabiri ku munota wa 88 w’umukino.

Atletico Madrid yananiwe gutsinda Qarabag y'abakinnyi 10 mu minota 30 ya nyumaAtletico Madrid yananiwe gutsinda Qarabag y’abakinnyi 10 mu minota 30 ya nyuma

Chelsea yatsindiwe mu Butaliyani na AS Roma ibitego 3-0.

Nyuma y’amasegonda 38 gusa, Stephan El Shaarawy yafunguye amazamu ya Chelsea, yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 36 mbere y’uko Diego Perotti atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 63 w’umukino.

AS Roma yashoboraga kubona ibindi bitego bitandukanye na bimwe ku ruhande rwa Chelsea ariko ntibyakundira abakinnyi ku mpande zombi.

Antonio Conte ntiyorohewe na AS Roma ku nshuro ya mbere asubiye mu gihugu cye, aho yahoze atozaAntonio Conte ntiyorohewe na AS Roma ku nshuro ya mbere asubiye mu gihugu cye, aho yahoze atoza
Uyu munyamisiri ukinira Ubutaliyani ntiyorohereye Chelsea na gatoUyu munyamisiri ukinira Ubutaliyani ntiyorohereye Chelsea na gato

Roma: Alisson, Florenzi (Manolas 76), Fazio, Juan Jesus, Kolarov, Nainggolan, De Rossi, Strootman, Stephan El Shaarawy (Gerson 75), Dzeko, Perotti (Pellegrini 87)

Chelsea: Courtois, Rudiger, Luiz, Cahill (Willian 56), Azpilicueta, Fabregas (Drinkwater 71), Bakayoko, Alonso, Pedro, Morata (Batshuayi 75), Hazard

AS Roma iyoboye itsinda n’amanota umunani ikurikiwe na Chelsea ifite amanota 7,
Atletico Madrid ifite amanota atatu mu gihe Qarabag FK ifite amanota abiri.

Yishimira igitego cya mbere nyuma y'amasegonda 38 gusaYishimira igitego cya mbere nyuma y’amasegonda 38 gusa

Mu itsinda D, Olympiacos yari yakiriye FC Barcelone banganya ubusa ku busa mu gihe Juventus yakuye inota muri Portugal bigoranye ubwo Gonzalo Higuain yishyuraga igitego cya Sporting Lisborne cyatsinzwe na Bruno Cesar ku munota wa 20, ku munota wa 76 w’umukino, banganya 1-1.

Higuain yahesheje Juve inota mu gice cya kabiriHiguain yahesheje Juve inota mu gice cya kabiri

FC Barcelone iyoboye itsinda n’amanota 10, Juventus bafite amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, Sporting CP ifite amanota ane mu gihe Olympiacos yagize inota rimwe.

Messi na bagenzi be bananiwe gukura intsinzi mu BugerekiMessi na bagenzi be bananiwe gukura intsinzi mu Bugereki

Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri:

Itsinda A

Basel 1 - 2 CSKA Moscow
Manchester United 2 - 0 Benfica

Itsinda B

Celtic 1 - 2 Bayern Munich
Paris Saint Germain 5 - 0 Anderlecht

Itsinda C

Atletico Madrid 1 - 1 Qarabag FK
Roma 3 - 0 Chelsea

Itsinda D

Olympiacos 0 - 0 Barcelona
Sporting CP 1 - 1 Juventus

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu


Itsinda A

21:45 Liverpool vs Maribor
21:45 Sevilla vs Spartak Moscow

Itsinda F

21:45 SSC Napoli vs Manchester City
21:45 Shakhtar Donetsk vs Feyenoord

Itsinda G

19:00 Besiktas vs Monaco
21:45 FC Porto vs RasenBallsport Leipzig

Itsinda H

21:45 Borussia Dortmund vs APOEL Nicosia
21:45 Tottenham Hotspur vs Real Madrid

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kigali

    Kuya 1-11-2017 saa 15:33'

    Bayern Munich ntabwo irabona itike kuko ishobora gutsindwa imikino isigaye Celtic igatsinda nayo imikino isigaranye bakanganya amanota.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru