RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Real Madrid inaniwe kuyobora itsinda ku munota wa nyuma- Amakipe 16 azakina 1/8 aramenyekana

Ibitego bibiri bya Karim Benzema ntacyo bifashije ikipe ya Real Madrid inaniwe gutsinda umukino usoza amatsinda ya UEFA Champions League 2016, aho bahuye na Borussia Dortmund, banganya 2-2.

Kuri uyu wa Gatatu iyi mikino yakomeje kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H, aho Real Madrid yari yakiriye Dortmund yayirushaga amanota abiri mbere y’umukino, biyisaba gutsinda umukino kugira ngo iyobore itsinda.

Real Madrid yatsindiwe na Karim Benzema ibitego byombi yabonye muri uyu mukino ku munota wa 28 n’uwa 53 ku mipira ya Carvajal na James Rodriguez, yizera kuzamuka iyoboye itsinda n’amanota 14.

Benzema ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsindira Real Madrid Benzema ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsindira Real Madrid

Iki cyizere cyaje kuyoyoka ku munota wa 89 w’umukino, aho Marco Reus yatsindiye Dortmund igitego cya kabiri cyo kwishyura ku mupira mwiza wa Aubameyang wari watsinze icya mbere ku munota wa 61 w’umukino.

Aubameyang yagoye cyane Real MadridAubameyang yagoye cyane Real Madrid

Kunganya uyu mukino byatumye Real Madrid igira amanota 12, inyuma ya Borussia Dortmund iyoboye itsinda F n’amanota 14.

Uko imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu yarangiye

Itsinda E

  • Bayer Leverkusen 3-0 Monaco
  • Tottenham Hotspur 3-1 CSKA Moscow

Monaco na Bayern Leverkusen zakomeje muri 1/8 n’amanota 11 n’10, Tottenham ijya muri Europa League n’amanota 7 mu gihe CSKA Moscow yasezerewe n’amanota atatu.

Itsinda F

  • Legia Warszawa 1-0 Sporting CP
  • Real Madrid 2-2 Borussia Dortmund

Dortmund na Real Madrid zazamutse zifte amanota 14 na 12, Legia Warszawa ijya muri Europa League n’amanota 4 naho Sportng CP itashye ifite amanota atatu.

Itsinda G

  • Club Brugge 0-2 FC Koebenhavn
  • FC Porto 5-0 Leicester City

Leicester City na Porto zizamutse zifite amanota 13 na 11, FC Koebenhavn ijyana amanota 9 muri Europa League mu gihe Club Brugge isezerewe ifite ubusa.

Itsinda H

  • Juventus 2-0 Dinamo Zagreb
  • Lyon 0-0 Sevilla

Juventus na Seville zigeze muri 1/8 zifite amanota 14 na 11, Lyon ijyana amanota 8 muri Europa League naho Dinamo Zagreb isezerewe ifite 0/18.

Kanda hano urebe ayandi makipe yaraye akomeje muri 1/8 na Europa League.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutesa Benjamin

    Kuya 8-12-2016 saa 03:39'

    Real Yaturaje Uko Tutabishakaga Kbx.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru