RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Real Madrid irakirwa na Dortmund itaratsindira mu rugo- Imikino iteganyijwe

Kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu imikino ya UEFA Champions League irakomeza n’umunsi wayo wa kabiri mu matsinda, aho umukino utegerejwe na benshi kuri uyu munsi, urahuza Borussia Dortmund na Real Madrid mu Budage.

Real Madrid yatangiye irushanwa ry’uyu mwaka itsinda APOEL Nicosia ibitego 3-0, irerekeza mu Budage kur Signal Iduna Park, aho itarakura intsinzi n’imwe muri iri rushanwa mu nshuro eshashatu bamaze kuhaknira, aho yatsinzwe gatatu, banganya izindi nshuro zisigaye.

" Ntabwo turatsindira hano, bivuze ko bizaba kuba bitoroshye kuri twe kuko buri gihe dusohoka tugiye gushaka intsinzi. Turifuza gukina neza, ndashaka kubona umukino mwiza. Turashaka kuwutsinda. "- Zinedine Zidane utoza Real Madrid.

Real Madrid muri iyi minsi, bamwe bayibona nk’ikipe itari kwitwara neza bigendanye n’uburyo iri kwitwara muri Espagne, aho iherutse gutsindwa na Real Betis 1-0 mbere yo gutsinda 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize ndetse yaragiye inganya imikino itandukanye.

Mu mwaka ushize, Real na Dormund nabwo zari mu itsinda rimwe, aho banganyije ibitego 2-2 mu mukino uheruka.

" Real yagiye ikina neza mu myaka ibiri ishize, ariko ubu uyu ni umwaka mushya w’imikino, kandi twifitiye icyizere."

" Imibare ntabwo iza kudufasha ariko twiyizeye ko dukomeye hano mu rugo." - Mario Gotze, rutahizamu wa Borussia Dortmund.

Amakuru avugwa mu makipe yombi

Amakipe yombi afite abakinnyi badahari, aho kuri Real Madrid iza kuba idafite Karim Benzema na Marcelo bafite ibibazo by’imitsi.

Abandi barimo; Theo Hernandez bivugwa ko na we ashobora kudakina, kimwe na Mateo Kovacic ushobora kumara amezi abiri hanze.

Borussia Dortmund iraza kuba idafite Marco Reus ukirimo kuva mu mvune mu gihe Raphael Guerreiro na Andre Schurrle bagiye baruhutswa cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Erik Durm na Marcel Schmelzer ba Dortmund nabo bafite imvune mu gihe umutoza Peter Bosz aza kureba urwego Sebastian Rode ariho agaruka mu kibuga.

Mu mukino uheruka wa shampiyona y’Abadage, kuwa Gatandatu, Dortmund yatsinze Borussia Monchengladbach 6-1 birimo ibitego bitatu bya Pierre-Emerick Aubameyang.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri saa 20:45

Itsinda E

Sevilla vs Maribor

Spartak Moscow vs Liverpool

Itsinda F

Manchester City vs Shakhtar Donetsk

SSC Napoli vs Feyenoord

Itsinda G

Besiktas vs RasenBallsport Leipzig

Monaco vs FC Porto

Itsinda H

APOEL Nicosia vs Tottenham Hotspur

Borussia Dortmund vs Real Madrid

Imikino iteganyijwe kuwa Gatatu

Itsinda A

Basel vs Benfica

CSKA Moscow vs Manchester United

Itsinda B

Anderlecht vs Celtic

Paris Saint Germain vs Bayern Munich

Itsinda C

Qarabag FK vs Roma (saa 18:00)

Atletico Madrid VS Chelsea

Itsinda D

Juventus vs Olympiacos

Sporting CP vs Barcelona

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru