RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Real Madrid, Manchester City na Spurs zatangiye zihaniza amakipe, Liverpool itsikirira mu rugo

Amakipe ya Real Madrid, Manchester City na Tottenham Hotspurs yatangiye neza mu mikino ibanza y’amatsinda ya UEFA Champions League, abona amanota atatu.

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga imikino ibanza yo kuva mu itsinda E kugeza ku mu itsinda H nyuma yaho kuwa Kabiri bakinnye kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

Mu mukino wahuje Real Mdrid na APOEL Nicosia, byasabye Cristiano Ronaldo wari umaze imikino ine adakinana na bagenzi be kubera guhagarikwa muri Espagne, iminota 13 gusa, afungura amazamu kuri Santiago Bernabeu.

Ronaldo yafunguye amazamu mu munota 13 ya mbere, nyuma yo kumara imikino 4 yarahagaritswe muri EspagneRonaldo yafunguye amazamu mu munota 13 ya mbere, nyuma yo kumara imikino 4 yarahagaritswe muri Espagne

Iyi kipe ifite ibikombe bibiri biheruka muri iri rushanwa, yatsindiwe igitego cya kabiri na Ronaldo kuri penaliti yo ku munota wa 51 w’umukino mbere y’uko Sergio Ramos atsinda igitego cyiza cya gatatu ku munota wa 61.

Ronaldo aburana ko umupira warenze umurongo..... mu gice cya kabiriRonaldo aburana ko umupira warenze umurongo..... mu gice cya kabiri
Ikoranabuhanga rivuga ko nta gitego cyabayeIkoranabuhanga rivuga ko nta gitego cyabaye
Ramos yatsinze igitego cya gatatu cyiza, abanje kugarama umupiraRamos yatsinze igitego cya gatatu cyiza, abanje kugarama umupira

Undi mukino wabaye muri iri tsinda D, Tottenham yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3-1, ibi birimo ibitego bibiri bya Harry Kane, na Heung-Min Son wafunguye amazamu ku munota wa 4 mu gihe Dortmund yatsindiwe na Andriy Yarmolenko yishyura igitego cya mbere ku munota wa 11.

Tottenham yashoje umukino ari abakinnyi 10, ni nyuma yo guhabwa umutuku kwa Jan Vertonghen ku munota wa 90, abonye ikarita ya kabiri y’umuhondo, iyi yasangaga indi yabonye ku munota wa 58.

Son na Harry Kane bishimira intsinzi ya SpursSon na Harry Kane bishimira intsinzi ya Spurs

Mu itsinda F, Manchester City ibifashijwemo na myugariro John Stones watsinze bibiri , Aguero, na Gabriel Jesus, yakuye intsinzi ya 4-0 ku kibuga cya Feyenoord mu Buholandi mu gihe Shakhtar Donetsk yatsindaga Napoli ibitego 2-1.

Mu itsinda E, Liverpool yatangiye nabi, inganyiriza mu rugo na Seville ibitego 2-2, nyamara yari yavuye inyuma, yishyura igitego yatsinzwe ku munota wa 5 na Wissam Ben Yedder, aho Roberto Firmino na Mohamed Salah batsinze mu gice cya mbere, ariko nyuma yo guhusha penaliti ku munota wa 42 kwa Roberto Firmino, maze Joaquin Correa yishyurira Seville ku munota wa 72, mbere y’uko kandi Liverpool ihabwa umutuku kuri Joseph Gomez wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 90.

Firmino yishyuriye Liverpool mu gice cya mbereFirmino yishyuriye Liverpool mu gice cya mbere
Correa yababaje abafana ba Liverpool mu gice cya kabiriCorrea yababaje abafana ba Liverpool mu gice cya kabiri

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda H

Tottenham 3-1 Borussia Dortmund

Real Madrid 3-0 APOEL

Itsinda G

FC Porto 1-3 Besiktas

RB Leipzig 1-1 As Monaco

Itsinda F

Shakhtar Donetsk 2-1 Napoli

Feyenoord 0-4 Manchester City

Itsinda E

Liverpool 2-2 Sevilla

Maribor 1-1 Spartak Moscow

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru