RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Real Madrid mu ihurizo ryo gukuraho amateka mabi ifite kwa Dortmund- Indi mikino

Imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’i Burayi, Uefa Champions League, irakomeza kuri uyu mugoroba ahakinwa iyo mu itsinda E kugeza mu itsinda H mu gihe iyo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D izaba kuri uyu wa Gatatu.

Ku munsi wa kabiri mu matsinda, umukino utegerejwe na benshi kuri uyu mugoroba ni uwo mu itsinda rya 7, aho Borussia Dortmund yo mu Budage irakira Real Madrid ifite igikombe giheruka.

Real Madrid ntiyigeze ibasha gutsinda mu nshuro eshatu iheruka kujya ku kibuga cya Dortmund, Signal iDuna Park, mu mwaka wa 2012, 2013 na 2014, aho iyi mikino yose bayitsinzwe.

Borussia Dortmund yatsinze imikino 4 iheruka, ibonamo ibitego 20 harimo n’umukino batsinzemo Freiburg ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe Real Madrid imaze kunganya imikino ibiri yikurikiranya harimo n’uwa Las Palmas banganyije 2-2 ndetse baraza kuza kuba badafite Casemiro, icyuho gikomeye mu kibuga hagati h’ikipe ya Real Madrid.

Imikino iteganyijwe uyu munsi (20:45)

Itsinda E

  • CSKA Moscow ? - ? Tottenham Hotspur
  • Monaco ? - ? Bayer Leverkusen

Itsinda F

  • Borussia Dortmund ? - ? Real Madrid
  • Sporting CP ? - ? Legia Warszawa

Itsinda G

  • FC Koebenhavn ? - ? Club Brugge
  • Leicester City ? - ? FC Porto

Itsinda H

  • Dinamo Zagreb ? - ? Juventus
  • Sevilla ? - ? Lyon
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 2-10-2016 saa 09:10'

    Walcot Abirimo Neza Arsenal Nikomeza Ibihe Irimo Izasoza Ari Iyambere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru