RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Real Madrid yongeye gutsikira mu Budage, Leicester City ikora amateka- Imikino yabaye

Igitego cya Andre Schurle ku munota wa 87 w’umukino, cyabujije Real Madrid gukuraho amateka mabi yari ifite imbere ya Dortmund, banganya ibitego 2-2 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda waraye ubereye kuri Signal Iduna Park.

Cristiano Ronaldo yari yafunguye amazamu ku ruhande rwa Madrid mu gice cya mbere ku munota wa 17, ku mupira wa Gareth Bale, igitego cyishyuwe na Perre-Emerick Aubamenyang ku makosa y’umuzamu Kaylor Navas.

Raphael Varane yatsinze igitego cyahaye Real Madrid kuyobora umukino ku munota wa 68, ariko birangira Andre Shurle winjiye ku munota wa 58 mu mwanya wa Mario Gotze, yishyuye ku munota wa 87 w’umukino, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Muri iri tsinda F kandi, Sporting Lisborne yatsinze Legia Warszawa ibitego 2-0 bya Bryan Ruiz na Bas Dorst mu gice cya mbere.

Mu itsinda G, FC Koebenhavn yanyangiye Club Brugge ibitego 4-0 mu gihe Leicester City yatsinze undi mukino wo mu itsinda, uwa mbere yari ikiniye mu rugo ku gitego 1-0 cya Islam Slimani n’umutwe mu gice cya mbere, iyi kipe iba iya mbere ibashije gutsinda imikino ibiri yayo ibanza ku nshuro ya mbere ikina Uefa Champions League mu makipe yo mu Bwongereza.

Imikino yaraye ibaye:

Itsinda E

  • CSKA Moscow 0-1 Tottenham Hotspur
  • Monaco 1-1 Bayer Leverkusen

Itsinda F

  • Borussia Dortmund 2-2 Real Madrid
  • Sporting CP 2-0 Legia Warszawa

Itsinda G

  • FC Koebenhavn 4-0 Club Brugge
  • Leicester City 1-0 FC Porto

Itsinda H

  • Dinamo Zagreb 0-4 Juventus
  • Sevilla 1-0 Lyon

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu (20:45)

Itsinda A

  • Arsenal ? - ? Basel
  • Ludogorets Razgrad ? - ? Paris Saint Germain

Itsinda B

  • Besiktas ? - ? Dynamo Kyiv
  • SSC Napoli ? - ? Benfica

Itsinda C

  • Borussia Moenchengladbach ? - ? Barcelona
  • Celtic ? - ? Manchester City

Itsinda D

  • Atletico Madrid ? - ? Bayern Munich
  • FC Rostov ? - ? PSV Eindhoven
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmanuel

    Kuya 1-10-2016 saa 08:06'

    Nta real madride, ikipe ni Fcb na Arsenal

  2. FCB

    Kuya 29-09-2016 saa 02:28'

    Uwiyise Mayel ese nuko ufana sha? Abafana baragwira ndabarahiye ngo nikuriya ikipe yabahanga ikina imikino 3 udatsinda ukeka yuko itarimo gutakaza amanota wangu.Isigaranye umukino 1 ngaho mubuhanga uvuga niyongere inganye Cg itsindwe urebe igisebo ugira.Umuhanga arakubita ntabwo anganya Nimugihe Real ntabwo yakwikura imbere ya Dortmund umyaka 10 Haribyo Uzi kuri BARCA Ikipe niyo idakorwa mujisho Umwaka 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 Vakuri KAWUNGA Ushaka Umugati kwa FCB

  3. Kayumba Lodriguez

    Kuya 28-09-2016 saa 07:46'

    Real Rwose yararangiye ni amazina gusa ndabona Guadiola Abikora Reka Dutegereze ifirimbi yanyuma.

  4. Mayel

    Kuya 28-09-2016 saa 06:37'

    Leal Muyireke Ikipe Yabahanga Nikuriya Igomba Gukina Nikipe Yisi Wabyemera, Utabyemera!Niba uyigaya Ikipe Ufana Uzayijyane Kurikiriyakibuga Ndebe Insinzi Uhakura Igikombe Ncyacu CD7 Oyeeeee

  5. RAZAQ

    Kuya 28-09-2016 saa 02:22'

    REAL MADRID Naho bayibiye kuko (PENALDO) Yagaruye Coup fran namaboko Umusifuzi yanga gutanga Penalty Ariko ntacyo Ikigaragara Real yararangiye ibitego bya mana mfasha nibyo basigaye batsinda Ariko Dortmund izabikora kukibuga cya Real


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru