RUHAGOYACU.com

UEFA CL: Tottenham yandagaje Real Madrid, Man City igera muri 1/8

Ibitego bibiri bya Dele Alli n’igitego cya Christian Eriksen bifashije ikipe ya Tottenham kunyagira Real Madrid ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda rya munani.

Imikino ya UEFA Champions League yakomeje kuri uyu wa Gatatu, aho Tottenham yari yakiriye Real Madrid ya Cristiano Ronaldo n’umutoza Zinedine Zidane i Wembley.

Tottenham yabonye uburyo butandukanye bwo gutsinda bikanga, byayisabye gutegereza umunota wa 26, bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dele Alli, uyu musore w’umwongereza asongamo ikindi ku munota wa 57 mbere y’uko Erkisen ashyira iherezo ku nzozi z’iyi kipe yo muri Espagne zo kuba bakwishyura, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 65.

Dele Alli yagoye cyane Real MadridDele Alli yagoye cyane Real Madrid
Eriksen yatsinze igitego cya gatatu muri uyu mukinoEriksen yatsinze igitego cya gatatu muri uyu mukino
Dele Alli, Harry Kane na Erkisen bishimira igitego cya SpursDele Alli, Harry Kane na Erkisen bishimira igitego cya Spurs
Ronaldo na bagenzi be nyuma yo gutsindwa na Tottenham igitego cya 3Ronaldo na bagenzi be nyuma yo gutsindwa na Tottenham igitego cya 3

Cristiano Ronaldo yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Real Madrid habura iminota 10 ngo umukino urangire.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Borussia Dortmund yanganyirije iwayo na
APOEL Nicosia igitego 1-1.

Tottenham iyoboye itsinda n’amanota 10, Real Madrid bafite amanota arindwi, Dortmund ifite amanota abiri inganya na APOEL bagatandukanywa n’ibitego bazigamye.

Tottenham na yo yageze muri 1/8Tottenham na yo yageze muri 1/8

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A

Liverpool 3-0 Maribor
Sevilla 2-1 Spartak Moscow

Uko bakurikirana: Liverpool 8, Seville 7, Spartak Moscow 5 na Maribor 1.

Daniel Sturridge atsinda igitego cya LiverpoolDaniel Sturridge atsinda igitego cya Liverpool
Mohamed Salah yongeye kwigaragazaMohamed Salah yongeye kwigaragaza

Itsinda F

SSC Napoli 2-4 Manchester City
Shakhtar Donetsk 3-1 Feyenoord

Uko bakurikirana: Manchester City 12, Shakhtar Donetsk 9, SSC Napoli 3 na Feyenoord 0.

Aguero watsinze kimwe mu bitego 4, yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Manchester City, 178. Eric Brook yatsinze 177Aguero watsinze kimwe mu bitego 4, yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Manchester City, 178. Eric Brook yatsinze 177
Lorenzo Insigne yari yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa NapoliLorenzo Insigne yari yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Napoli

Itsinda G

Besiktas 1-1 Monaco
FC Porto 3-1 RasenBallsport Leipzig

Uko bakurikirana: Besiktas 10, FC Porto 6, RasenBallsport Leipzig 4 na Monaco 2.

Itsinda H

Borussia Dortmund 1-1 APOEL Nicosia
Tottenham Hotspur 3-1 Real Madrid

Igitego cya Raphael Guerreiro ntacyo cyafashije Dortmund kuko Mickael Pote yishyuriye APOEL mu gice cya kabiriIgitego cya Raphael Guerreiro ntacyo cyafashije Dortmund kuko Mickael Pote yishyuriye APOEL mu gice cya kabiri

Nyuma y’imikino ine y’amatsinda, amakipe ane amaze kubona itike ya 1/8 ni Paris Saint-Germain, Bayern Munich, Manchester City na Tottenham.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru