RUHAGOYACU.com

Abafana 29 bakomeretse nyuma yo kugwa k’uruzitiro rwa sitade mu Bufaransa, umukino urasubikwa

Abafana bagera kuri 29 bari bitabiriye umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa, hagati ya Amiens na Lille, bakomeretse, ni nyuma yaho uruzitiro rwa sitade (rutandukanye aho abafana bicara n’ikibuga) ruguye.

Ibi byabaye ku munota wa 16 w’umukino, muri uyu mukino waberaga kuri Stade de la Licorne yakira abafana ibihumbi 12,000.

Ubwo abafana ba Lille bishimiraga igitego bari batsindiwe na Fode Ballo-Toure, uruzitiro rwa sitade rwaguye, maze abenshi barahanuka, bagwa hasi hegereye ikibuga.

Ibi byatumye umukino uhagarara, maze abafana basabwa gusohoka muri sitade nyuma y’inama y’umutekano yabaye.



Umushinjacyaha wo muri aka gace, yatangaje ko batangiye gukora iperereza ku byateye iki kibazo.

Umukino uhuza Amiens na Lille ufatwa nka derby, dore ko batandukanywa gusa n’intera ya kilometero 98, aho Amiens yazamutse mu cyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere uyu mwaka, nyuma y’imyaka 116 mu gihe Stade yayo ari yo ntoya mu bibuga 20 bikinirwaho Ligue 1.



Ikinyamakuru l’Equipe, kivuga ko umuyobozi wa Amines; Bernard Joannin yanenze abafana ba Lille batumye ibi biba, avuga ko n’ubundi polisi yari yababuriye mbere.

Ku rundi ruhande, umuyobozi wa Lille; Marc Ingla yasubije kuri Twitter, avuga ko amagambo y’umuyobozi wa Amiens adakwiye bijyanye n’ibyabaye ndetse bizeye ko ishyirahamwe rya ruhago mu Bufaransa rikomeza gukora iperereza

Ikipe ya Amiens yatanze itangazo ivuga ko yifatanyije n’abafana ba Lille bakomeretse kimwe n’imiryango yabo.

Muri aba basaga 26 bakomeretse, abagera kuri 5 bivugwa ko bakomeretse bikabije, aho bose bahise bajyanwa ku bitaro n’imbangukira gutabara.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru