RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 5 bahawe amakarita atukura mu mukino umwe

Mu mukino ukomeye wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu, hagati y’ibigugu byo muri Turkia, aho Fenerbahçe yatsinze Besiktas ibitego 2-1 ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, abakinnyi batanu bahawe amakarita atanu y’umutuku, arimo atatu yo mu minota itanu ya nyuma.

Istanbul, Fenerbahçe yatsinze Besiktas binyuze kuri Giuliano na Vincent Janssen batiye muri Tottenham ku munota wa 20 n’uwa 86 byombi kuri penaliti, mbere y’uko Ryan Babel yishyuramo igitego kimwe ku munota wa 87.

Ibyabaye agashya muri uyu mukino, ni amakarita menshi yawugaragayemo, aho ku munota wa 43 w’umukino; Ricardo Quaresma wa Besiltas yahawe umuhondo wa kabiri mbere y’uko Luis Novo Neto wa Fenerbahçe ahabwa na we umutuku ku munota wa 45, agushije umukinnyi wa Besiktas.

Ku munota wa 85, Besiktas yabonye umutuku wa kabiri kuri Atiba Hutchinson nyuma yo guhabwa umuhondo wa kabiri, akurikirwa na Ismail Koybasi wa Fenerbahçe wakiniye nabi mugenzi we mu gihe kandi Besiktas yahawe umutuku wa gatatu mu minota y’inyongera, kuri Oguzhan Ozyakup wahawe umuhondo wa kabiri, iyi kipe yari yasuye isoza umukino ari abakinnyi umunani mu kibuga.

Muri shampiyona ya Turkia igeze ku munsi wa gatandatu, Galatasaray iyoboye n’amanota 13, ikurikiwe na Besiktas banganya amanota mu gihe Fenerbahçe ifite amanota 11 ku mwanya wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru