RUHAGOYACU.com

Amafoto- Abafana ba Arsenal bongeye kwigaragambya, berekana ko batagikeneye Arsene Wenger

N’ubwo umukino watangiye abafana b’ikipe ya Arsenal badashaka kureba umukino bari bakiriyemo Sunderland i Emirates, aho bamwe bakomeje kugaragaza ko badashigikiye ko umutoza mukuru; Arsene Wenger ahaguma, ntibyabujije iyi kipe gutsinda umukino ku bitego 2-0.

Mbere y’umukino, abafana basaga ibihumbi 40,000 nibo bari baje kuwureba mu gihe nyuma y’iminota 10 haje kuza abandi basaga 5,000 ariko nabwo hari hakigaragara imyanya irimo ubusa muri iyi stade yakira abantu ibihumbi 60,000.

Ubuyobozi bwa Arsenal bwaje gutangaza ko haguzwe amatike 59,510 ariko bamwe ntibaze kureba umukino.

Abafana baguze amatike banga kuza kureba umukinoAbafana baguze amatike banga kuza kureba umukino
Stade yarimo imyanya irimo ubusaStade yarimo imyanya irimo ubusa
Emirates, abafana bafashe ingamba zidasanzweEmirates, abafana bafashe ingamba zidasanzwe
Arsene Wenger akomeje kurwana no kuza mu makipe ane ya mbereArsene Wenger akomeje kurwana no kuza mu makipe ane ya mbere
Ntibashaka ko Wenger yakongererwa amasezerano nubwo amaze muri iyi kipe imyaka isaga 20Ntibashaka ko Wenger yakongererwa amasezerano nubwo amaze muri iyi kipe imyaka isaga 20
Yari imyigaragambyo ikomeye hanze ya Emirates StadiumYari imyigaragambyo ikomeye hanze ya Emirates Stadium
Ku kibuga cy'imyitozo, abafana bahashyize ibyapa byamagana WengerKu kibuga cy’imyitozo, abafana bahashyize ibyapa byamagana Wenger

Alexis Sanchez yatsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino ku munota wa 72 n’uwa 81, bifasha Arsenal kugira amanota 72, inota rimwe inyuma ya Liverpool ya kane mu gihe Manchester City yo ifite amanota 75 ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe ya Manchester City yo ikaba yatsindaga West Bromwich Albion ibitego 3-1; ibi birimo igitego cya Gabriel Jesus ku munota wa 27, icya Kevin De Bryune ku munota wa 29 na Yaya Toure ku munota wa 57 mu gihe igitego rukumbi cya West Brom cyatsinzwe na Hal Robson-Kanu ku munota wa 87.

Ibi bikaba bivuze ko kugira ngo hamenyekane amakipe ane ya mbere muri iyi shampiyona y’u Bwongereza, bizasaba gutegereza imikino y’umunsi wa nyuma, aho Arsenal izakira Everton kuwa Gatandatu, Liverpool ikakira Middlesbrough mu gihe Manchester City yo izaba ikina na Watford mu mpera z’iki cyumweru.

Ibigwi n’ibirindiro bya Arsene Wenger umaze imyaka irenga 20 atoza Arsenal.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru