RUHAGOYACU.com

Arsenal yatsindiye So’ton iwayo, igera ku mwanya wa gatanu

Ibitego bya Alexis Sanchez na Olivier Giroud byafashije ikipe ya Arsenal gukomeza kwizera kuhera mu makipe ane ya mbere mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza igana ku musozo, aho batsinze Southampton ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane.

Igitego cya Alexis Sanchez ku munota wa 60 nyuma yo kujijisha ba myugariro babiri ba Southampton, cyahaye uyu mukinnyi ukomoka muri Chile gushyira Arsenal imbere muri uyu mukino.

Iki gitego Sanchez yatsinze kandi, cyari icye cya 20 muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino, mu gihe kandi ari icya 14 yatsindiraga hanze, ibintu bitarakorwa n’undi wese muri uyu mwaka w’imikino muri iyi shampiyona.

Ku munota wa 82, Olivier Giroud yashimangiye intsinzi ya Arsenal kuri Saint Marry’ Stadium, igitego cya kabiri yatsindishije umutwe, bifasha iyo kipe kugeza amanota 66 ayicaza ku mwanya wa gatanu, baciye kuri Manchester United ifite amanota 65.

Arsenal isigaye irushwa amanota atatu na Manchester City ifite amanota 69 ku mwanya wa kane, inyuma ya Liverpool ifite amanota 70 ku mwanya wa gatatu, iyi yo ikaba isigaje imikino ibiri izahuramo na West Ham United na Middlesbrough mu gihe andi makipe azakina imikino itatu.

Mu mikino itatu isigaye ku ruhande rwa Arsenal harimo uwo izajya gukina na Stoke City kuwa Gatandatu utaha tariki ya 13 Gicurasi, uwo izakiramo Sunderland tariki ya 16 Gicurasi n’uwo izakira Everton ku munsi wa nyuma wa shampiyona uzaba tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Kuza mu makipe ane ya mbere kwa Arsenal byaterwa n’uko hari ikipe yatsikira hagati ya Manchester City na Liverpool, yo igatsinda imikino yayo yose.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru