RUHAGOYACU.com

Arsenal yatsinze Man United nyuma y’amezi 7 idatsindwa

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger yatsinze Mourinho inshuro ya mbere muri shampiyona, nyuma y’imyaka irenga 13 aba bagabo bahuriye mu gihugu cy’Ubwongereza, aho bagiye guhaha bavuye muri Portugal n’Ubufaransa.

Arsenal ya Arsene Wenger yatsinze Manchester United ya Jose Mourinho ibitego 2-0 byatsinzwe na Welbeck na Xhaka mu gice cya 2 cy’umukino, bifasha Arsenal kongera kurota kuba yazaza mu makipe 4 azakina Champions League umwaka utaha.

JPEG - 119.2 kb
Welbeck watsinze igitego cya mbere kuri Emirates, nyuma y’amezi 7 agatsinda ikipe yahozemo
JPEG - 119.2 kb
Welbeck watsinze igitego cya mbere kuri Emirates, nyuma y’amezi 7 agatsinda ikipe yahozemo

Jose Mourinho yari yatangaje mbere ko azakinisha ikipe irimo abana cyane, ariko siko byagenze kuko yari ikipe irimo abakinnyi benshi bamenyereye. Uyu mutoza uvuga ko intego ari ugutwara Europa, yanaruhukije bamwe mu bakinnyi be, bamaze iminsi bakina, barimo Valencia, Bailly, Pogba n’abandi.

JPEG - 83.8 kb
Abakinnyi ba Manchester United ntacyo babashije gukora imbere ya Arsenal yari ihagaze neza kuri iki cyumweru

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yahanganye cyane, kirangira ari 0-0.

Mu gice cya 2 ibintu byahindutse, ikipe ya Arsenal isatira cyane Manchester United. Ku ishoti Granit Xhaka yateye ari muri metero zirenga 25, ryakoze kuri Ander Herrera, umuzamu De Gea ntiyabasha gufata umupira.

JPEG - 90.4 kb
Abatoza bacishagamo bagashwana
JPEG - 112.9 kb
Gusa bari basuhuzanyije mbere y’umukino

Nyuma y’iminota 3, Alex Chamberlain yahinduriye umupira Welbeck atsinda igitego cy’umutwe. Ni igitego cya 2 atsinze Manchester United kuva yamugurisha.

Arsenal yahagaze kri ibi bitego, umukino urangira ari 2-0, n’ubwo amakipe yombi yagiye ahusha ibitego mu minota yari isigaye.

Man United yari imaze imikino 25 idatsindwa, ikaba yaje gutakaza amanota 3 yose ku ikipe ya Arsenal. Inshuro ya 2 Wenger atsinze Mourinho, ikaba inshuro ya mbere muri shampiyona.

JPEG - 85.6 kb
Gutsinda kwa Arsenal kwayigaruye mu zihatanira Big 4-Imikino amakipe asigaranye

Arsenal ifite amanota 63, iracyafite umukino w’ikirarane, ikaba iwutsinze yaca kuri Man United ya 5.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. theo

    Kuya 8-05-2017 saa 06:39'

    morgno,yari,yavuzeko,azamuhuhiramo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru