RUHAGOYACU.com

Arsenal yatsinze WBA, Gareth Barry aca agahigo ko gukina imikino myinshi muri Premier League

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, wabaye kuri uyu wa Mbere, wasize ikipe ya Arsenal itahanye intsinzi y’ibitego 2-0 imbere ya Wst Bromwich Albion mugihe Gareth Barry ukinira iyi kipe yari yasuye, yacaga agahigo ko gukina imikino myinshi muri Premier League, yuzuza imikino 633.

Arsenal yakiriye uyu mukino kuri Emirates Stadium, iminsi itatu mbere y’uko bakina Europa League irushwa amanota 9 n’amakipe abiri ya mbere, yatangiye neza ihusha uuryo butandukanye, gusa iza kubona igitego hakiri kare, ku munota wa 20 w’umukino, kuri Coup-franc ya Sancez, maze Alexandre Lacazette atsinda n’umutwe nyuma y’aho umupira wari ugaruwe n’umuzamu Ben Forster n’izamu.

West Bromwich Albion bibwiraga ko bashoboraga kubona penaliti mbere y’uko iki gitego kiboneka, ku ikosa Shkodran Mustafi yakoreye kuri Jay Rodriguez, ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Ku munota wa 67 w’umukino, Arsenal yahawe penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Aaron Ramsey na Allan Nyom, maze iyi yinjizwa neza na rutahizamu w’umufaransa; Alexandre Lacazette watsindaga igitego cye cya kane muri iyi shampiyona ari gukina bwa mbere kuva avuye muri Lyon, ndetse afasha iyi kipe kwegukana intsinzi y’ibitego 2-0.


Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya LacazetteAbakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Lacazette

Gareth Barry yaciye agahigo muri uyu mukino

Ku myaka 36, umukinnyi wa West Bromwich Albion; Gareth Barry yaciye agahigo ko gukina imikino myinshi muri premier League, yuzuza igera kuri 633, aho yaciye kuri Ryan Giggis wakinnye imikino 632.

Arsenal yashimiye Barry ku gahigo yaciyeArsenal yashimiye Barry ku gahigo yaciye
Barry ahanganye na LacazetteBarry ahanganye na Lacazette

Gareth Barry wari umaze guca agahigo muri Premier League, ashimira abafanaGareth Barry wari umaze guca agahigo muri Premier League, ashimira abafana

Gareth Barry wifuza kugera ku myaka 40 agikinira, yakinnye mu makipe ya Aston Villa, Manchester City na Everton mbere yo gukinira West Bromwich Alibon.

Abakinnyi 10 bakinnye imikino myinshi muri Premier League:

Gareth Barry - 633

Ryan Giggs - 632

Frank Lampard - 609

David James - 572

Gary Speed - 535

Emile Heskey - 516

Mark Schwarzer - 514

Jamie Carragher - 508

Phil Neville - 505

Rio Ferdinand - 504

Steven Gerrard - 504

Uyu mukinnyi yatangiye gukina Premier League muri Aston VillaUyu mukinnyi yatangiye gukina Premier League muri Aston Villa
Gareth Barry yakiniye na Man CityGareth Barry yakiniye na Man City
Ryan Giggs yakinnye imikino 632 muri Premier League, akinira Manchester United kugeza mu 2014Ryan Giggs yakinnye imikino 632 muri Premier League, akinira Manchester United kugeza mu 2014

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mvuyekure abdoul

    Kuya 27-09-2017 saa 00:35'

    good rayon sport


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru