RUHAGOYACU.com

Barcelone yamanuye Osasuna mu cya kabiri iyitsinze 7, Real Madrid na yo itsinda 6-2

Lionel Messi yafashije ikipe ya FC Barcelone kunyagira Osasuna, bayimanura mu cyiciro cya kabiri bayitsinze ibitego 7-1, atsinda ibitego bibiri muri uyu mukino bari bakiriye Camp Nou.

Messi yafunguye amazamu ku munota wa 12, igitego cya mbere cya FC Barcelone kikaba icya 501 kuri uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine amaze gutsindira Barcelone ni nyuma yo kuzuza ibitego 500 ubwo yatsinda igitego cya gatatu muri El Clasico ku Cyumweru.



N’ubwo Roberto Torres yaboneye Osasuna igitego cyari kubagrura mu mukino, Barcelone yaje kubona ibindi bindi bitego byatsinzwe na Andre Gomes, ikindi gitego cya Messi, bibiri bya Paco Alcacer na Javier Mascherano watsinze kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lionel Messi.

Gutsinda kwa Leganes ibitego 3-0 mu mukino wayihuje na Las Palmas bikaba byemeje bidasubirwaho kumanuka mu cyiciro cya kabiri w’ikipe ya Osasuna ya nyuma kugeza ubu n’amanota 18, amanota 12 irushwa na Leganes.

Undi mukino wabaye, Real Madrid yagiye ku kibuga cya Deportivo La Coruna ihatsindira ibitego 6-2 birimo igitego cya Alvaro Moratta nyuma y’amasegonda 57, bibiri bya James Rodriguez, Lucas Vasquez, Casemiro na Isco mu gihe Andone na Joselu ari bo batsindiye iyi kipe yari mu rugo.



FC Barcelone na Real Madrid zikaba zikomeje kunganya amanota 78 ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri, aho mu mikino isigaye ku ruhande rwa FC Barcelone na Madrid harimo;

Barcelona -------------- Real Madrid

  • Espanyol (a) ---------------- Valencia (h)
  • Villarreal (h) ---------------- Granada (a)
  • Las Palmas (a) ------------ Sevilla (h)
  • Eibar (h) -------------- Malaga (a)
  • --------------- Celta Vigo* TBA (a)
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Marin Karera

    Kuya 28-04-2017 saa 05:51'

    Ikirarane kizatuma Real Madrid itwara iki gikombe : sintekereza ko yakora ikosa ryo gutakaza umukino uwo ari wo wose cyane cyane ko ishigaje amakipe yoroheje adafite n’icyo arwanira.

  2. Kan

    Kuya 27-04-2017 saa 06:01'

    ikosa ryakorewe kuri Denis Suarez ntabwo ari messi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru