RUHAGOYACU.com

Bournemouth yashyize iherezo ku rugendo rwa Sunderland muri Premier League

Ikipe ya Sunderland yaraye imanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, ni nyuma yo gutsindwa na Bournemouth igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 35 wa Premier League.

Igitego cya Joshua King ku munota wa 88 w’umukino, cyabaye itandukaniro ku makipe yombi yakiniraga kuri Stadium of Light ya Sunderland, ndetse kunganya kwa Hull City na Southampton byari bivuze ko Sunderland isigaye irushwa amanota 13 na Hull City mu gihe hasigaye imikino ine ya shampiyona.

Joshua King yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino mu minota ya nyuma ndetse aba ari nacyo kimanura Sunderland yari itegereje ko Southampton iyitsinda Hull CityJoshua King yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino mu minota ya nyuma ndetse aba ari nacyo kimanura Sunderland yari itegereje ko Southampton iyitsinda Hull City

Uyu mukino batsinzwe wari uwa 23 muri uyu mwaka w’imikino, bivuze ko Sunderland imanutse mu cyiciro cya kane ku nshuro ya 4, mu mwaka wambere yatozwagamo na David Moyes.

Mu mwaka wa mbere yatozagamo Sunderland, David Moyes ntacyo abashije kuyifasha ngo igume muri Premier LeagueMu mwaka wa mbere yatozagamo Sunderland, David Moyes ntacyo abashije kuyifasha ngo igume muri Premier League

Sunderland yamaze iminsi 816 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ibarizwa mu murongo utukura, n’ubwo hamwe yagiye ibasha kuhikura ntisubire mu cyiciro cya kabiri kuva igarutse mu 2007. Indi kipe yigeze kumara iighe kinini mu murongo utukura ni Wigan Athletic yamazemo iminsi 590.

Sunderland yatsindiwe ku kibuga cyayo, imanuka mu cyicciro cya kabiriSunderland yatsindiwe ku kibuga cyayo, imanuka mu cyicciro cya kabiri

Imikino ya Premier League yabaye kuwa Gatandatu

  • Sunderland 0-1 Bournemouth
  • Crystal Palace 0-2 Burnley
  • Southampton 0-0 Hull City
  • Stoke City 0-0 West Ham United
  • West Bromwich Albion 0-1 Leicester City

Ku Cyumweru:

  • 13:00 Manchester United vs Swansea City
  • 15:05 Everton vs Chelsea
  • 15:05 Middlesbrough vs Manchester City
  • 17:30 Tottenham vs Arsenal

Kuwa Mbere

  • 21:00 Watford vs Liverpool
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru