RUHAGOYACU.com

Huddersfield Town igarutse muri Premier League nyuma y’imyaka 45

Umwaka wa shampiyona wo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza washyizweho akadomo kuri uyu wa mbere, hakinwa umukino nkemurampaka wo gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere, umukino Huddersfield itsinzemo Reading kuri Penaliti.

Nkuko bimenyerewe mu gihugu cy’Ubwongereza, amakipe abiri ya mbere mu cyiciro cya kabiri ahita abona itike yo kwerekeza muri Premier League, mu gihe kuva ku ikipe ya gatatu kugeza kuya gatandatu bahura hagati yabo bakishakamo ikipe ya gatatu izamuka.

Huddersfield yari yarangije ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriHuddersfield yari yarangije ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Reading ikomeje kubura muri Premier LeagueReading ikomeje kubura muri Premier League

Nyuma yahoo Newcastle na Brighton ziboneye itike, amakipe ya Reading, Sheffield Wednesday, Huddersfield na Fulham yaje guhatanira umwanya umwe wari usigaye, maze birangira Reading na Huddersfield ari zo zishoboye guhurira ku mukino wanyuma wabereye i Wembley kuri uyu wa mbere.

Uyu mukino waje kurangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu ry’indi mu minota 120 yakinwe, ni ko kwitabaza kamarampaka penaliti, maze biza kurangira Huddersfield Town itsinze kuri Penaliti 4-3, ni nyuma yaho Reading ihushije penaliti ebyiri za nyuma, mu gihe Huddersfield yari yahushije iya kabiri.

Ikipe ya Huddersfield ikaba yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’ 1972 ikaba yahise izamukana mu mufuka na miliyoni 185 z’ama pound igomba guhabwa, mu gihe ikipe ya Reading y’umutoza Jaap Stam ikomeje kuguma mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wayo wa gatanu yikurikiranya.

Iyi kipe izamukanye n'ama pound atagira inganoIyi kipe izamukanye n’ama pound atagira ingano

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru