RUHAGOYACU.com

Ibyangombwa bitumye Neymar adakina umukino ufungura shampiyona mu Bufaransa

Nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Paris Saint-Germain kuri uyu wa Gatanu, Neymar ntabwo aza gukina umukino wa mbere muri iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu bahura na Amiens.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa (FLP) ryatangaje ko uyu mukinnyi ataza gukinira Paris Sanit-Germain mu mukino wa yo wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017/18 kubera ko ITC (international transfer certificate - icyemezo cy’uko yavuye muri Barcelone akajya muri PSG) itigeze igera muri iri shyirahamwe rya ruhago mbere ya saa Sita z’ijoro.

Neymar yabaye umukinnyi uhenze ku Isi nyuma yo gutangwaho miliyoni 200 z’ama-pound avuye muri FC Barcelone, ndetse azajya ahabwa ibihumbi 500 by’ama-pound nk’umushahara wa buri cyumweru.

Kuba ibyangombwa bitaraye bitanzwe muri FLP, bivuze ko uyu mukinnyi araza kurebera uyu mukino muri Stade nk’abandi, aho PSG iza kwakirira kuri Parc des Princes.

Ku isaha uyu mukino wagombaga gutangiriraho, byigijwe inyuma ho iminota 15, aho harabanza kwerekanwa abakinnyi bashya imbere y’abasaga 45,000 saa 17:15.

Neymar akaba yasinye imyaka itanu mu ikipe ya PSG, ahabwa nimero 10 yambarwaga na Javier Pastore.

Shampiyona y’u Bufaransa yaraye itangiye kuri uyu wa Gatanu, aho AS Monaco ifite igikombe, yabishajwemo na Jemerson, Falcao na Glik, itsinda Toulouse ibitego 3-2.

Kuwa Gatanu:

  • Monaco 3 - 2 Toulouse

Kuwa Gatandatu:

  • 17:15 Paris Saint Germain ? - ? Amiens
  • 20:00 Lyon ? - ? Strasbourg
  • 20:00 Metz ? - ? Guingamp
  • 20:00 Montpellier ? - ? Caen
  • 20:00 Saint-Etienne ? - ? Nice
  • 20:00 Troyes ? - ? Rennes

Ku Cyumweru:

  • 15:00 Lille ? - ? Nantes
  • 17:00 Angers ? - ? Bordeaux
  • 21:00 Marseille ? - ? Dijon
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru