RUHAGOYACU.com

Jose Mourinho yahagaritswe, anacibwa ibihumbi 50 by’ama-pound

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho yamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, umukino umwe, anacibwa amande y’ibihumbi 50,000 by’ama-pound ku bihano bibiri yagombaga gufatirwa.

Komisiyo yigenga yigaga ku bibazo bya Mourinho yumvise kandi yemeza ko amagambo Mourinho yatangaje ku musifuzi Anthony Taylor mbere yo guhura na Liverpool mu kwezi gushize, atari akwiye, ndetse binyuranyije n’amategeko ya FA (ishyirahamwe rya ruhago mu Bwongereza).

Byiyongera kuri ibi, Mourinho kandi yahanishijwe gusiba umukino umwe bazahuramo na Swansea ku Cyumweru, ni nyuma yaho abwiye umusifuzi Marc Clattenburg ko yabimye penaliti bakina na Burnley, bigatuma ajyanwa mu bafana mbere yuko igice cya kabiri cy’umukino banganyije 0-0 gitangira.

Iki gihano kandi kikaba kijyana n’amande y’ibihumbi 8,000 by’ama-pound (£8,000).

Gusiba umukino umwe, bivuze ko Jose Mourinho azagaruka gutoza Manchester United muri shampiyona mu mukino bazakiramo Arsenal tariki ya 19 uku kwezi mu gihe kandi uyu munsi atoza umukino wa Europa League basuramo Fenerbahce.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru