RUHAGOYACU.com

Shampiyona ya Espagne bari bufate umunota wo kwibuka abaguye mu gitero cy’i Barcelone

Mu gihugu cya Espagne, mu mpera z’iki cyumweru hazafatwa umunota umwe wo kwibuka ababuriye ubuzima mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabaye kuri uyu wa Kane i Barcelone, maze abagera kuri 13 bakahasiga ubuzima ari nako abandi benshi bahakomerekera.

Ibi byabaye ubwo imodoka yashorwaga mu kivunge cy’abanyamaguru mu gace ka Las Ramblas kahariwe ubukerarugendo i Barcelonne, maze ihitana abantu bagera kuri 13 abandi benshi barakomereka.

Imodoka yagonze abanyamaguru, abagera kuri 13 bahasiga ubuzimaImodoka yagonze abanyamaguru, abagera kuri 13 bahasiga ubuzima

Abenshi bakomerekeye muri iki giteroAbenshi bakomerekeye muri iki gitero

Ku munsi wa mbere ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, icya kabiri ndetse n’icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2017/18, mu mpera z’iki cyumweru, La Liga, bemeje ko hazafatwa umunota wo kwibuka aba baguye muri iki gitero.

La Liga yemeje ko hafatwa umunota wo kwibuka abaguye muri iki gitero cy'ubwiyahuziLa Liga yemeje ko hafatwa umunota wo kwibuka abaguye muri iki gitero cy’ubwiyahuzi

Amakipe atandukanye yaba ayo muri Espagne ndetse n’ahandi ndetse n’abakinnyi batandukanye barimo Cristiano Ronaldo, Luis Suarez, Carolina Marin, Gary Lineker, Rio Ferdinand n’abandi bakaba bagaragaje ko bababajwe n’ibyabereye muri Espagne, bihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne iratangira mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa mbere

Uko amakipe azahura:

Kuwa Gatanu

  • 20:15 Leganes vs Alaves
  • 22:15 Valencia vs Las Palmas

Kuwa Gatandatu

  • 18:15 Celta Vigo vs Real Sociedad
  • 20:15 Girona vs Atletico Madrid
  • 22:15 Sevilla vs Espanyol

Ku Cyumweru

  • 18:15 Athletic Bilbao vs Getafe
  • 20:15 Barcelona vs Real Betis
  • 22:15 Deportivo La Coruna vs Real Madrid

Kuwa Mbere

  • 20:15 Levante vs Villarreal
  • 22:00 Malaga vs Eibar
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARCA

    Kuya 18-08-2017 saa 12:46'

    NATWE NKABAFANA BAKUNDA Cg BAKURIKIRANA LA LIGA TUTI CONDOLEANSE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru