RUHAGOYACU.com

Manchester City yanganyije na Liverpool, Man United ifata umwanya wa 5 nyuma y’iminsi 184

Umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premiere League, usize habaye impinduka zikomeye, aho Liverpool ikomeje kwihambira ku bigugu, Arsenal iragenda ihunga amakipe ane ya mbere mu gihe Manchester United yagarutse mu makipe atanu ya mbere.

Nyuma y’imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikarangirana agahinda ku bafana b’ikipe ya Arsenal, kuri iki Cyumweru imikino itatu yabaye yabimburiwe n’uwa Manchester United yari yasuye Middlesbrough ku kibuga cyayo.

Uyu mukino warangiye Manchester United ibonye ibitego bitatu byatsinzwe na: Marouane Fellaini, Jesse Lingard na Antonio Valencia mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Middlesbrough cyatsinzwe na Rudy Gestede, ibi byatumye ikipe itozwa na Mourihno igira amanota 52 ndetse ihigika Arsenal ku mwanya wa gatanu, baherukagaho mu minsi 184 ishize.

Fellaini yatsindiye United igitego cya 1, icya 1 cye muri shampiyona y'uyu mwakaFellaini yatsindiye United igitego cya 1, icya 1 cye muri shampiyona y’uyu mwaka

Umukino wasoje iy’umunsi wa 29 wa shampiyona y’Abongereza, Manchester City yakiriye Liverpool banganya igitego 1-1, aho James Milner yatsinze penaliti yabonetse ku ruhande rwa Liverpool mu gice cya kabiri, igitego cyishyuwe na Sergio Aguero ku munota wa 69.

Aguero yishyuriye Man CityAguero yishyuriye Man City

Abakinnyi batandukanye ku mpande zombi bahushije ibitego byinshi bitandukanye, bituma Manchester City ifite 57, ikomeza kurushwa amanota abiri na Tottenham ya kabiri, yo yatsinze Southampton ibitego 2-1, hagasigaramo ikinyuranyo cy’amanota 10 hagati yayo na Chelsea ya mbere na 69.

Chelseaikomeje kuyobora shampiyonaChelseaikomeje kuyobora shampiyona

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. charles

    Kuya 22-03-2017 saa 21:26'

    manu unuted izaza muri biigi 4 murinyo azabikora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru