RUHAGOYACU.com

Manchester United y’abakinnyi 10 yabashije kwihagararaho ku kibuga cya Manchester City

Umukino wari ufite byinshi usobanuye, cyane ku kurwanira kubona umwanya wo kuzakina UEFA Champions League hagati y’amakipe abiri yo mu mujyi wa Manchester; City na United, warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi, banganya ubusa ku busa mu kirarane cya shampiyona y’u Bwongereza.

Manchester City yari iwayo kuri Etihad Stadium, yihariye umukino ku buryo bugaragara, ishyira igitutu kuri Manchester United yakiniraga inyuma, igacungana no kuzamuka kw’abakinnyi bayo bakiri bato; Marcus Rashford na Anthony Martial.

Sergio Aguero yabonye uburyo butatu bwari kugira icyo butanga ku ruhande rwa Manchester City, ku mupira wari uhinduwe na Kevin De Bryune, uyu munya-Argentine awuteye mu izamu, ugonga ipoto, hari mbere y’uko na Raheem Sterling atera umupira yabonye hejuru.

Aguero yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukinoAguero yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino

Uburyo bumwe Manchester United yabonye ikagera ku izamu rya City, ku mupira wazamukanwe na Anthony Martial, umunyezamu Claudio Bravo yakuyemo umupira awuganisha mu rubuga rw’amahina, ku bw’amahiwe Mikhtaryan ashatse kuwusubizamu mu izamu ukurwaho na Vincent Kompany.

Bravo yagaruye umupira mu kibuga , ku bw'amahirwe birangira awusubijweBravo yagaruye umupira mu kibuga , ku bw’amahirwe birangira awusubijwe
Guardiola na Mourihno bari bongeye guhura bahanganyeGuardiola na Mourihno bari bongeye guhura bahanganye
Ander Herrera, umupra yeteresheje umutwe waciye ku ruhande gato rw'izamu rya Bravo wasimbuwe mu gice cya kabiri na CaballeroAnder Herrera, umupra yeteresheje umutwe waciye ku ruhande gato rw’izamu rya Bravo wasimbuwe mu gice cya kabiri na Caballero

Byabaye ngombwa ko Manchester United isoza ari abakinnyi 10 mu kibuga, ubwo mu gihe cy’umunota umwe gusa, Marouane Fellaini yaje kubona ikarita itukura nyuma yo guhabwa umuhondo wa kabiri ku munota wa 84, ku mutwe yateye Aguero yari amaze no gukorera ikosa rya mbere ryamuhesheje indi karita y’umuhondo.


Fellaini yahae umutuku nyumayo gukorera amakosa abiri kuri AgueroFellaini yahae umutuku nyumayo gukorera amakosa abiri kuri Aguero

Gabriel Jesus wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yatsindiye Manchester City ku munota wa 90, mu gihe Etihad Stadium bari batangiye kwishima, basanga umusifuzi wo ku ruhande yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo, avuga ko uyu musore yari yaraririye.


Gabriel Jesus yatsinze ku munota wa 90, ibyishimo bye bihagarikwa n'umusifuzi wo ku ruhandeGabriel Jesus yatsinze ku munota wa 90, ibyishimo bye bihagarikwa n’umusifuzi wo ku ruhande

Iminota 6 y’inyongera yarangiye nta kipe igize icyo ihindura ku musaruro wari kuboneka muri uyu mukino, bituma Manchester City iguma ku mwanya wa kane n’amanota 65, Manchester United yo igira 64 ku mwanya wa gatanu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Grace

    Kuya 29-04-2017 saa 13:30'

    Fc Barcelona ntiyatwara ikigikombe ni gitwara Real Madrid. nzabe keke


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru