RUHAGOYACU.com

Manchester United yihanije West Ham, iyinyagira 4-0 (Amafoto)

Mu mukino we wa mbere, imbere y’abafana b’ikipe ya Manchester United; Romelu Lukaku afashije Manchester United gutsinda West Ham United ibitego 4-0 ku mukino ubanziriza iyindi muri Premier League ku makipe yombi.

Old Trafford, umutoza Jose Mourinho yabanje mu kibuga ikipe irimo abakinnye be bashya; Nemanja Matic na Romelu Lukaku wakinaga imbere ya Mikhitaryan, Rashford na Juan Mata mu gihe Pogba na Matic bakinaga imbere ya Jones, Bailly, Blind na kapiteni Antonio Valencia.

Mourinho na Bilic baganiriye cyane muri uyu mukinoMourinho na Bilic baganiriye cyane muri uyu mukino

Ku ruhande rwa West Ham United, Slaven Bilic yabanje mu kibuga ikipe ikomeye, irangajwe imbere na kapiteni Noble, Andre Ayew, Arnautovic, Ogbona, na rutahizamu Javier Hernandez ’Chicharito’.

West Ham United yakinaga neza mu minota 10 ya mbere y’umukino, ntiyashoboye kuguma kwihagararaho mu minota yakurikiyeho, aho Manchester United yayishyizeho igitutu, ihusha ibitego bibiri byabazwe kuri Romelu Lukaku.

Uyu rutahizamu w’Umubiligi waguzwe muri Everton, yaje gufungura amazamu ku munota wa 32, hari ku mupira watangiwe na Matic, usanga Rashford wacomekeye Lukaku, aroba umunyezamu Joe Hart.

Lukaku yafunguye amazamu amaze kubura uburyo atsinda imipira ibiri yabonye mbereLukaku yafunguye amazamu amaze kubura uburyo atsinda imipira ibiri yabonye mbere

Igice cya kabiri kigitangira, Manchester United yabonye coup-franc ku ikosa ryakorewe kuri Rashford, maze Mikhitaryan arihannye, Lukaku ashyiraho umutwe wavuyemo igitego cya kabiri.

 Kuri Coup-franc, Lukaku yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku munota wa 55 Kuri Coup-franc, Lukaku yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 55
Lukaku atangiranye ibitego muri Manchester UnitedLukaku atangiranye ibitego muri Manchester United

Rashford wagoye cyane abakinnyi ba West Ham United yabonye umupira we ugarurwa n’izamu mbere yo gusimburwa na Anthony Martial watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 87, mbere y’uko aha Pogba watsinze igitego cya kane ku munota wa 90, ku ishoti rikomeye yatereye muri metero 20, Joe Hart ananirwa kugarura umupira.

Miki yari azi ko atsinze icya 4, bavuga ko yaraririyeMiki yari azi ko atsinze icya 4, bavuga ko yaraririye
Rashford yabonye umupira we wanga kujya mu izamuRashford yabonye umupira we wanga kujya mu izamu
Martial yatsinze amaze gusimburaMartial yatsinze amaze gusimbura
Pogba yatsinze igitego cya kane ku ishoti rikomeyePogba yatsinze igitego cya kane ku ishoti rikomeye
Lukaku na Pogba bishimira igitego cya kaneLukaku na Pogba bishimira igitego cya kane

MANCHESTER UNTIED: De Gea, Valencia, Blind, Jones, Bailly, Matic, Pogba, Mkhitaryan (Lingard 88), Mata (Fellaini 76), Rashford (Martial 80), Lukaku.

Abasimbura batakoreshejwe: Romero, Darmian, Smalling, Herrera.

WEST HAM: Hart; Zabaleta, Reid, Ogbonna, Masuaku (Cresswell 81); Noble (Rice 61), Obiang; Fernandes (Sakho 60), Arnautovic, Ayew; Hernandez.

Abasimbura batakoreshejwe: Bryam, Collins, Fonte, Adrian.

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza (Premier League)

Kuwa Gatanu:

  • Arsenal 4-3 Leicester City

Kuwa Gatandatu

  • Watford 3 - 3 Liverpool
  • Chelsea 2 - 3 Burnley
  • Crystal Palace 0 - 3 Huddersfield Town
  • Everton 1 - 0 Stoke City
  • Southampton 0 - 0 Swansea City
  • West Bromwich Albion 1 - 0 AFC Bournemouth
  • Brighton & Hove Albion 0 - 2 Manchester City

Ku Cyumweru:

  • Newcastle United 0-2 Tottenham Hotspur
  • Manchester United 4-0 West Ham United

Uko amakipe akurikirana nyuma y'umunsi wa 1Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa 1

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Lukaku

    Kuya 13-08-2017 saa 20:30'

    Ndabona M.U ba Sebakara bahagaze neza bazayigeza kure hashoboka. Courage.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru