RUHAGOYACU.com

Manchester United yongeye gutsinda 4-0, Arsenal inganya na Chelsea y’abakinnyi 10

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’Abongereza, ikipe ya Manchester United yanyagiye Everton ibitego 4-0, biba inshuro ya gatatu iyi kipe itsinze ibi bitego kuva shampiyona itangiye.

Ku nshuro ye ya mbere, Wayne Rooney yari yagarutse Old Trafford nyuma yo kuva muri Manchester United yakiniye mu myaka 13 ishize, akayitsindira ibitego 253, bitarakorwa n’undi wese, aho yasubiye mur Everton yatangiriyemo gukina ruhago nk’uwabigie umwuga mu 2002.

Mu buzima bushya badafite Paul Pogba wavunitse, unashobora kumara hanze ukwezi kurenga, Manchester United yaherukaga kunganya na Stoke City ibitego 2-2, yatangiye umukino iri hejuru, iza no gufungura amazamu ku munota wa kane w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Antonio Valencia ku mupira wari uvuye kuri Nemanja Matic.

Iyi kipe yari mu rugo, ybonye uburyo butandukanye babupfusha ubusa, kuri Rashford na Romelu Lukaku, ibi byatumye iminota 45 ibanza irangira ari 1-0, mbere y’uko Everton yiharira umukino mu minota irenga 25 y’igice cya kabiri.

Nyuma yo gukora impinduka, Rashford agaha umwanya Lingard, umutoza Jose Mourinho yakuyemo kandi Mata, aha umwanya Ander Herrera, ibi byatumye Manchester igaruka mu mukino maze iza no kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Henrik Mikhitaryan.

Romelu Lukaku yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 88, iyi kipe yavuyemo, hari nyuma yo gutera cou-franc, ahana ikosa ryakorewe kuri Lingard.


Anthony Martial wari wasimbuye Mikhitaryan, yatsinze igitego cya kane mu minota y’inyongera y’umukino, kuri penaliti, ni nyuma yo gukora umupira kwa Morgan Schnederlein wanahoze muri Manchester United, umukino urangira ari 4-0.

Mu mukino wabanje, Chelsea yanganyije na Arsenal ubusa ku busa, umukino David Luiz yahawemo ikarita itukura ku ikosa yakoreye kuri Sead Kolasinac.

Arsenal yashoboraga gutsinda uyu mukino ku buryo yabonye burimo igitego cyatsinzwe na Mustafi, bakacyanga mu gihe umupira wa Aaron Ramsey wagaruwe n’izamu.

Ni ku nshuro ya gatatu ikipe ya Chelsea ibonye ikarita itukura, mu mikino itatu yikurikiranya bahura na Arsenal, uhereye ku mukino wa nyuma wa FA Cup,na Community Shield.




Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru