RUHAGOYACU.com

Mbappe, Cavani na Neymar bafashije PSG kunyagira Metz 5-1 (Amafoto)

Mu mukino we wa mbere nk’umukinnyi wa Paris Saint-Germain; Kylian Mbappe Lottin wari uhanzwe amaso na benshi kuri uyu mugoroba, yitwaye neza, atsinda igitego kimwe muri 5-1 ikipe ye yatsindiye ku kibuga cya Metz mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’Abafaransa, Ligue 1.

Ni umukino wa mbere wagaragayemo ubusatirizi buhenze ku Isi, aho Neymar waguzwe miliyoni 198 z’ama-pound ku myaka 25 avuye muri FC Barcelone, yafatanyaga na Kylian Mbappe uzatangwaho miliyoni 166 z’ama-pound umwaka utaha nyuma yo gutizwa umwaka umwe na AS Monaco muri iyi kipe y’i Paris, ndetse aba bombi bakiyongeraho Edinson Cavani.

PSG yafunguye amazamu ku munota wa 31 w’umukino, ku gitego cya Edinson Cavani wahawe umupira na Neymar, gusa nyuma y’iminota itarenze itandatu bishyurwa na Metz yatsindiwe na Emmanuel Riviere wanyuze mu makipe arimo Newcastle United mu Bwongereza.

Cavani yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri NeymarCavani yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri Neymar
Riviere yishyuriye Metz nyuma y'iminota itandatuRiviere yishyuriye Metz nyuma y’iminota itandatu

Nyuma yo gusoza igice cya mbere banganya igitego 1-1, ndetse umunya-Cameroun Assou-Ekotto wa Metz agahabwa umutuku ku munota wa 56. Mbappe ni we wari utahiwe ku munota wa 59, maze atsindira ikipe ye igitego cya kabiri, ni nyuma yaho umupira wa Neymar wari ukuweho n’abakinnyi ba Metz mu gihe Neymar yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 69, Cavani atsinda icya kane ku munota wa 75 mbere y’uko Lucas Moura atsinda agashinguracumu ku munota wa 87 nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.


Ku mukino wa mbere, Mbappe yatsindiye PSGKu mukino wa mbere, Mbappe yatsindiye PSG
Mbappe na Cavani bishimira igitegoMbappe na Cavani bishimira igitego
Neymar yongeye kubona izamu Neymar yongeye kubona izamu
Mbappe, Cavani na Neymar (MCN) ya PSGMbappe, Cavani na Neymar (MCN) ya PSG
Ku myaka 18, Mbappe ashobora kuzaba umukinnyi wa 2 uhenze ku IsiKu myaka 18, Mbappe ashobora kuzaba umukinnyi wa 2 uhenze ku Isi
Lucas yatsinze igitego cya 5 nyuma yo kwinjira asimbuyeLucas yatsinze igitego cya 5 nyuma yo kwinjira asimbuye

PSG ikaba ikomeje kuyobora shampiyona y’Abafaransa n’amanota 15 kuri 15.

Mu mukino wabanjiriye uyu, Lille yanganyije na Bordeuax 0-0.

Metz: Kawashima, Balliu, Niakhate, Bisevac, Assou-Ekotto, Phillips, Cafu (Udol 61), Cohade, Dossevi, Riviere (Nguette 55), Nolan Roux (Fernandez 76).

PSG: Areola, Meunier, Marquinhos, Kimpembe, Yuri Berchiche, Motta (Lo Celso 78), Rabiot (Nkunku 84), Draxler, Mbappe, Neymar, Cavani (Lucas 78).

Nyuma yo gushimisha abafana, abakinnyi ba PSG baranabashimiraNyuma yo gushimisha abafana, abakinnyi ba PSG baranabashimira

Muri Espagne, Leganes yatsinzwe na Getafe 2-1.

Mu Budage; Hamburger itsindwa 2-0 na RB Leipzig.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru