RUHAGOYACU.com

Muntari yabwiwe amagambo y’ironda ruhu n’abafana, ahita ava mu kibuga

Umukinnyo wo hagati mu ikipe ya Pescara yo mu Butaliyani, umunya-Ghana; Sulley Muntari yahisemo kuva mu kibuga ubwo yabwirwaga amagambo y’ironda ruhu n’abafana mu mukino bahuragamo na Cagliari kuri iki Cyumweru, ndetse agahabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yasabye umusifuzi Daniele Minelli guhagarika umukino wa shampiyona y’u Butaliyani bahuragamo na Cagliari bitewe n’amagambo yabwirwaga n’abafana, umusifuzi ahitamo kumuha ikarita y’umuhondo ku munota wa 89, undi na we ava mu kibuga.

Muntari yahaweikarita y'umuhondo n'umusifuzi ubwo yamusabaga guhagarika umukinoMuntari yahaweikarita y’umuhondo n’umusifuzi ubwo yamusabaga guhagarika umukino

Sulley Muntari, n’uburakari bwinshi, akaba yasubije abafana ba Cagliari ati:" Uru nirwo ruhu rwanjye, ni ko nsa."

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Muntari yagize ati :" Umusifuzi ntabwo abereyeho kuvuga gusa mu kibuga no gusifura, agomba gukora buri kimwe. Yakagombye kuba yabihaye agaciro, agatanga urugero. Namubajije niba yumvise ibyo bamwiraga. Musaba ko yanyumva agahagarika umukino."

Muntari yagaragaye asubiza abafana ba Cagliari....Muntari yagaragaye asubiza abafana ba Cagliari....

Umutoza wa Pescara; Zdenek Zeman wanatsinzwe 1-0 muri uyu mukino, na we yashyigikiye umukinnyi we nyuma y’umukino, ariko amunenga kuba yahisemo kuva mu kibuga.

" Muntari yari mu kuri, ariko ntiyakabaye yavuye mu kibuga, Yasabye umusifuzi kugira icyo akora, amubwira ko ntacyo yumvise cyangwa ngo abone. Twabivugaho byinshi ariko reka tubirekere ababifiteho ububasha. Bibaye uyu munsi nyamara Muntari amaze igihe akina hano mu Butaliyani, twizere ko imyumvire nk’iyi izahinduka."

Sulley Muntari akaba yari mu ikipe ya Milan AC ubwo mwenewabo Kevin-Prince Boateng yavaga mu kibuga nyuma yo kuririmbirwa indirimbo z’ivanguraruhu n’abafana ba Pro Patria muri Mutarama 2013.

Ikipe ya Pescara ikaba ibarizwa ku mwanya wa nyuma muri Seria A ndetse yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Butaliyani.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru