RUHAGOYACU.com

Neymar yagiye mu bicu ubwo PSG yatsindaga Amiens

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangiye neza shampiyona y’umwaka w’imikino 2017/18 mu Bufaransa, itsinda Amiens yazamutse mu cyiciro cya mbere ibitego 2-0.

Uyu mukino wabereye kuri Parc des Princes ntiwagaragyemo Neymar Junior Dos Santos waguzwe n’iyi kipe akaba umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Neymar azatangira gukinira iyi kipe ye nshyamu cyumweru gitaha, bakina na Guingamp, ni nyuma yaho ibyangombwa bye bitabonekeye igihe bivuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Espagne, bigatuma asiba uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukinnyi yeretswe imbaga y’abafana bari baje kureba uyu mukino, mbere y’uko ajya kwicara mu myanya y’abacyubahiro, aho yahawe ikirahure cya divayi, areba bagenzi be bashya, bagiye kujya bakina, uburyo bakina.

Neymar yeretswe abafana ba PSG bari baje kureba uyu mukinoNeymar yeretswe abafana ba PSG bari baje kureba uyu mukino
Neymar Jr hamwe na se Neymar Sr barebera umukino mu myanya y'abanyacyubahiro Neymar Jr hamwe na se Neymar Sr barebera umukino mu myanya y’abanyacyubahiro
Neymar yahawe ikirahuri cya divayi ......Neymar yahawe ikirahuri cya divayi ......

Uyu mukino ukaba warangiye PSG itsinze Amiens ibitego 2-0, ibi birimo gitego cya mbere cyatsinzwe na Edinson Cavani mu gice cya mbere n’ikindi cyatsinzwe na Javier Pastore mu gice cya kabiri.

Cavani yafunguye amazamu ku munota wa 42.....Cavani yafunguye amazamu ku munota wa 42.....
Javier Pastore ashimangira intsinzi ku munota wa 80Javier Pastore ashimangira intsinzi ku munota wa 80
Neymra yishimira intsinzi y'ikipe ye nshya 'PSG'Neymra yishimira intsinzi y’ikipe ye nshya ’PSG’
Rabiot, Alves na Layvin Kurzawa basohoka mu kibuga nyuma y'umukinoRabiot, Alves na Layvin Kurzawa basohoka mu kibuga nyuma y’umukino
Abafana ba PSG bari bitabiriye ku bwinshi, baje kwakira NeymarAbafana ba PSG bari bitabiriye ku bwinshi, baje kwakira Neymar

PSG: Areola, Kurzawa, Silva, Marquinhos, Dani Alves, Rabiot, Motta, Verratti, Pastore, Cavani (Guedes 86), Di María .

Abasimbura: Trapp, Kimpembe, Matuidi, Yuri, Lo Celso, Nkunku

AMIENS: Gurtner, Adénon, Bodmer, Gouano, Cissokho, El Hajjam, Manzala, Monconduit, NDombèlé, Fofana, Koita (Labeau 77)

Abasimbura: Bourgaud, Dompé, Bouet, Charrier, Ielsch, N’Gosso.

Umunsi wa Mbere wa Ligue 1 y’Abafaransa

Kuwa Gatanu:

  • Monaco 3 - 2 Toulouse


Kuwa Gatandatu:

  • Paris Saint Germain 2-0 Amiens
  • Lyon 4-0 Strasbourg
  • Metz 1-3 Guingamp
  • Montpellier 1-0 Caen
  • Saint-Etienne 1-0 Nice
  • Troyes 1-1 Rennes

Ku Cyumweru:

  • 15:00 Lille ? - ? Nantes
  • 17:00 Angers ? - ? Bordeaux
  • 21:00 Marseille ? - ? Dijon
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!